Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mwitegure Urukingo Rwa GATANU Rwa COVID!!!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Mwitegure Urukingo Rwa GATANU Rwa COVID!!!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2022 10:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inyingo yakozwe n’abaganga bo mu Bitaro byitwa Sheba Medical Center byo muri Israel ivuga ko kuba umuntu yarahawe urukingo rwa kane( muri Israel bamaze igihe barutanga) bidahagije ngo Omicron icike intege burundu mu mubiri we. Umuntu agomba guhabwa n’urwa gatanu…

Aba bahanga mu byorezo bavuga ko urukingo rwa kane rwa COVID-19 yihinduranyije igahindura Omicron rutanga ubudahangarwa butuzuye kugira ngo buhangamure Omicron.

Kubera iyo mpamvu, ibitaro byitwa Chaim Sheba Medical Center byatangiye guha abaganga babyo urukingo rwa gatanu rwa COVID-19 yihinduranyije iba Omicron.

Abaganga 270 nibo bamaze guhabwa urukingo rwa gatanu.

Mu gihe muri Israel hari gutanga urukingo rwa gatanu, mu Rwanda hari n’abatarabona urukingo rwa kabiri.

Bacye nibo bahawe urwa gatatu ariko imibare y’abaruhabwa irakomeza kuzamuka.

Ibitaro Chaim Sheba Medical Center nibyo bitaro bikomeye kurusha ibindi muri Israel.

Biherereye i Tel Aviv.

Ubushakashatsi bwa bariya bahanga bwerekanye ko ubudahangarwa bw’abantu bahawe urukingo rwa gatatu n’urwa kane zo gutsindagira haba ku bwoko bwa Moderna cyangwa ubwa Pfizer bwazamutse ariko ngo ntibufite imbaraga zihagije zo kuca intege burundu Omicron.

Dr. Gili Regev-Yochay uyobora ishami rya biriya bitaro rihangana n’ibyorezo yavuze ko abahawe ziriya nkingo uko ari enye bazamuye abasirikare b’imibiri yabo, ariko ngo ntibafite imbaraga zo hejuru cyane k’uburyo Omicron icika intege burundu.

Ati: “ Inkingo twafashe kugira ngo duhangane n’ubwandu bwa COVID-19 bwabanjirije Omicron zari zatanze umusaruro, ariko Omicron yo irihariye.”

Ku rundi ruhande, hari abashinja Guverinoma ya Naphatli Bennett ko yagoye abaturage bayo 500 000 baherutse guhabwa urukingo rwa kane ngo nibarwiteze none abaganga bakaba bavuga ko narwo nta kintu kinini rwagezeho.

Minisitiri w’ubuzima Nahman Ash yasubije abavuga gutyo ko ibyo bavuga bidakwiye gufatwa nk’ukuri kuko kuba barakingiye abaturage bafite cyangwa barengeje imyaka 60 y’amavuko ari igikorwa kiza kuri bo.

Yabwiye Televiziyo yitwa Channel 13 ko guha abaturage bagejeje ku myaka 60 ruriya rukingo byobongerereye ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

Mu mpera z’Ukuboza, 2021 nibwo abaturage ba mbere ba Israel bahawe urukingo rwa kane rwa COVID-19.

Muri Israel abenshi bahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer kuva babona urwa mbere kugeza kuri iyi nshuro ya kane ubwo hari abahawe urwa Moderna.

Abaganga bo muri kiriya gihugu kiri mu bifite abaganga benshi ku isi ugereranyije n’abagituye(gikurikirwa na Cuba), batangaza ko gutanga ruriya rukingo byakozwe mu rwego rwo kureba niba rwarashoboraga guha uwaruhawe ubudahangarwa budasanzwe ku bwandu bwa COVID-19 bwiswe Omicron.

Abaruhawe ku ikubitiro ni abageze mu zabukuru, abafite uburwayi bwatumye ubudahangarwa bwabo buzahara nka cancer, n’abandi.

Ku ikubitiro rwahawe  abaturage baje kurufatira ku bitaro bya Sheba hafi y’Umujyi wa Tel Aviv.

Bose bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Nyuma yo kureba uko imibiri yabo izarwakira, biteganyijwe ko Minisiteri y’ubuzima muri Israel    izageza inyandiko kuri Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett ivuga niba yakwemeza ko ruriya rukingo rwahabwa abantu bose cyangwa niba hari ibindi byabanza kwitonderwa mbere y’uko rukwizwa hose.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Umugambi W’Uko u Bwongereza Buzoherereza u Rwanda Abimukira
Next Article Uruzinduko Rw’Intumwa Ya Museveni i Kigali Ruhatse Iki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?