Nairobi: Inyeshyamba Zirasaba DRC Kuziha Imbabazi Amahoro Agahinda

Amakuru aturuka i Nairobi avuga ko abarwanyi bari mu biganiro na Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri kubera i Nairobi muri Kenya barasaba ko bahabwa imbabazi na Leta ku byaha bakoze kugira ngo nabo bemererwe gufasha hasi intwaro.

Ni abarwanyi 200 bahagarariye imitwe 50 y’inyeshyamba mu yindi irenga 120 ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu buri mutwe bitewe n’aho ukorera wavuganye n’Umuhuza Uhuru Kenyatta umubwira ibyo wumva byakurikizwa kugira ngo weemere gushyira intwaro hasi.

Uhuru Kenyatta, Umuhuza mu biganiro biri kubera i Nairobi.

Muri iyo mitwe ariko M23 ntirimo kuko itigeze itumirwa, ikintu ivuga ko kitari gikwiye.

- Advertisement -

Ku byerekeye guhabwa imbabazi, Intumwa ya Perezida Tshisekedi yitwa Sèrge Tshibangu yavuze ko guhabwa imbabazi bitazakora mu buryo rusange kandi budafite ikindi bushingiyeho.

Ngo buri ruhande ruzasuzumwa ukwarwo harebwe igikwiye.

RFI ivuga ko yagize ati: “ Ntabwo ibiganiro bya Nairobi bikwiye kuba ahantu ho gusabira imbabazi mu gihiriri. Dufite abantu bacu bishwe kandi abari hano turabyemeranyaho. Ntabwo imbabazi zikwiye kugera kuri bose icyarimwe nk’aho ari ibintu by’ubufindo. Niyo bahabwa imbabazi byaba ari iby’inzibacyuho ariko bakazakurikiranwa.”

Sèrge Tshibangu

Hagati aho Sosiyete Sivile yo ivuga ko imbabazi rusange zidakwiye kuko buri mutwe ufite uruhare mu bibi byakorewe muri kiriya gihugu.

Umwarimu wa Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Ismael Buchanan avuga ko gusaba imbabazi iyo bikozwe bivuye ku mutim w’abazisaba bigira akamaro.

Avuga ko amahoro ahenda kandi kuyageraho  bisaba ko abafashe intwaro bazishyira hasi.

Ati: “ Iyo abafite uruhare mu ntambara bemeye gushyira intwaro hasi, bagasaba imbabazi kiba ari ikintu gikomeye mu biganiro nka biriya biri kubera i Nairobi. Ni intambwe ikomeye iyo itewe ariko nanone bisaba kuzareba niba ababivuze koko bazabishyira mu bikorwa.”

Dr Buchanan avuga ko mu mishyikirano mpuzamahanga gusaba imbabazi bigira ubumere kandi ko iyo ushaka amahoro hari ibyo bigomwa.

Avuga ko n’ubwo hari abapfushije ababo bashaka ubutabera, ariko iyo basabwe gutanga imbabazi kugira ngo amahoro ahinde, bituma nta bandi bapfa.

Ni ngombwa kandi kuzirikana ko uwapfuye aba atazazurwa ahubwo ko haba hagomba kurindwa ko n’abandi bamukurikira bitewe no gutsimbarara ku k’ejo.

Ku rundi ruhande, Buchanan avuga ko iyo hari abakoze ibyaha by’intambara, bitwikiriye gusaba no guhabwa imbabazi, icyo gihe ikibazo cyabo gisuzumwa ku ruhande, bagakurikiranwa mu nkiko mu buryo bwabo ariko amahoro yo akaba yaragarutse .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version