Jiang Zemin Wigeze Kuyobora u Bushinwa Yapfuye

Jiang Zemin yategetse u Bushinwa mu bihe bwari butangiye urugendo rw’iterambere rukomeye mu by’ubukungu, yapfuye afite imyaka 96 y’amavuko.

Apfuye mu gihe igihugu cye kigeze ku rwego rukomeye mu by’ubukungu kubera ko ubu ari icya kabiri gikize ku isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Jiang Zemin yasuye Bush

Nyuma y’uko bitangajwe ko Zemin yapfuye, ibinyamakuru bya Leta y’u Bushinwa birimo Xinhua news na Global Times byahinduye amabara bikoresha biyagira umukara n’umweru mu rwego kwifatanya n’abatuye u Bushinwa n’inshuti zabwo mu kwibuka akamaro Jiang Zemin yagiriye igihugu.

Azibukirwa ku ruhare yagize mu ugutuma igihugu cye kigira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu iterambere ryihuse cyagize.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2001 yagize uruhare rwatumye u Bushinwa bujya mu Muryango w’ubucuruzi mpuzamahanga, World Economic Organization, ndetse agira n’uruhare rwatumye Hong Kong igira ubwigenge bucagase.

Hari mu mwaka wa 1997.

Yashyize ku ruhande abo u Bushinwa bwitaga udutsiko twashakaga kuvangira umurongo ishyaka ry’abaturage rya Gikomunisiti ryari rimaze gushyira ho, barimo n’idini bitaga Falun Gong ryo mu mwaka wa 1999.

Yakoranye kandi na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ngeri zitandukanye kandi bituma Abashinwa babona uburyo bwo kujya kwiga muri Amerika bahakura ubumenyi buri mu byabafashije kugera ku ikoranabuhanga ritangaza benshi.

Ku butegetsi yasimbuwe na Hu Jintao , uyu nawe asimburwa na Xi Jinping ari nawe uyiyoboye kugeza n’ubu.

Italiki Jiang Zemin arashyingurirwaho ntiratangazwa ku mugaragaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version