Namuhoranye Yashimangiye Ubushake Bw’u Rwanda Mu Gushyigikira Umutwe EASF

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Félix Namuhoranye yaraye yakiririye mu Biro bye  Umuyobozi w’Ubunyamabanga bw’Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF) witwa  Brig. Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema. Yamwijeje ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza gukorana n’uyu mutwe.

IGP Namuhoranye yaganiriye na Brig. Gen (Rtd) Kahuria  ku ngamba zo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umutwe w’ingabo zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano zawo.

IGP Namuhoranye avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa byawo igihe cyose yaba ibisabwe.

Umushyitsi we nawe yagarutse ku ntego z’umutwe wa EASF zirimo gukumira, gukurikirana no gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu Karere  n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ubufatanye.

- Advertisement -

Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo z’ Afurika zihora ziteguye (ASF) zigizwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili.

Mu by’ibanze bashinzwe harimo gukomeza guhangana n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano.

Umutwe w’ingabo wa EASF uhuriweho n’ibihugu icumi birimo Uburundi, ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version