Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Félix Namuhoranye yaraye yakiririye mu Biro bye Umuyobozi w’Ubunyamabanga bw’Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF) witwa Brig. Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema. Yamwijeje ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza gukorana n’uyu mutwe.
IGP Namuhoranye yaganiriye na Brig. Gen (Rtd) Kahuria ku ngamba zo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umutwe w’ingabo zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano zawo.
IGP Namuhoranye avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa byawo igihe cyose yaba ibisabwe.
Umushyitsi we nawe yagarutse ku ntego z’umutwe wa EASF zirimo gukumira, gukurikirana no gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu Karere n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ubufatanye.
Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo z’ Afurika zihora ziteguye (ASF) zigizwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili.
Mu by’ibanze bashinzwe harimo gukomeza guhangana n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano.
Umutwe w’ingabo wa EASF uhuriweho n’ibihugu icumi birimo Uburundi, ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.