RDF Yabwiye Abashinzwe Ibya Gisirikare Muri Ambasade Uko Umutekano Uhagaze

Abantu 30 bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda baganirijwe n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda uko ruhagaze mu by’umutekano haba imbere mu gihugu n’ahandi abasirikare n’abapolisi barwo boherejwe.

Abo  bashinzwe ibya gisirikare ni abahagarariye Algeria, Ububiligi, Canada, Repubulika ya Czech, Denmark, Misiri, Ubufaransa, Ubudage, Ubuyapani, Jordan, Kenya, Namibia, Ubuholandi, Pologne, Koreya y’Epfo, Uburusiya, Sweden, Turikiya, Uganda, Ubwongereza, Amerika, Zambia na Zimbabwe.

Hari n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Croix Rouge mpuzamahanga n’uhagarariye ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara aho rukomeye.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo ushinzwe umubano n’amahanga Brigadier General Patrick Karuretwa niwe wabakiriye ababwira uko umutekano w’u Rwanda uhagaze.

- Advertisement -

Karuretwa yabashimiye imikoranire ibaranga kandi ababwira ko kuba bahamagarwa ngo babwirwe uko umutekano uhagaze mu Rwanda n’ahandi rwohereje abasirikare barwo,  biri mu nshingano za Minisiteri y’ingabo kuko bikura igihu ku bishobora gutangazwa bigamije kujijisha ku miterere nyayo y’uko ibintu bihagaze.

Avuga ko kubigenza kuriya biri no mu rwego rwo gukomeza imikoranire isanzwe hagati ya Minisiteri y’ingabo n’abafatanyabikorwa bayo.

Brig Karuretwa kandi yabwiye abo basirikare bakuru n’abo banyacyubahiro uko akazi kajyanye ingabo na Polisi by’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique gahagaze muri iki gihe.

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Mu bibazo babajije, abo bashyitsi bibanze ku mutekano muke uvugwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’uko rubyitwaramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version