Abarobyi 200 muri 234 bari baherutse gufatwa na Polisi ya Angola irinda imipaka ikora ku mazi baraye barekuwe.
Bafashwe Tariki 25, Nyakanga, 2025 baroba amazi ari ahitwa Kimuabi muri Teritwari ya Moanda ku ruzi rwa Congo, uruhande rwa Angola.
Abarekuwe babwiye itangazamakuru ko bafunzwe batazi icyo bazira, nyuma y’igihe baza kubwirwa impamvu.
Bakigera iwabo babwiye Radio Okapi ko bafungiwe ahitwa Do Soyo.
Umuyobozi wo mu gace abo baturage batuyemo avuga ko ibyababayeho bidakwiye, birimo ubunyamaswa kandi bikwiye gutangwaho ibisobanuro n’inzego za Angola zabikoze.
Abayobozi ba Angola ntibaragira ibyo babivugaho.
Uruzi rwa Congo rufite isoko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rugaca muri Congo Brazzaville, Angola, Zambia n’ibice bimwe bya Cameroon na Tanzania.
Uru ruzi rwiroha mu nyanja ya Atlantic.