Ubwo yagiraga icyo avuga ku byanditswe na Ingabire Victoire Umuhoza wanditse kuri Twitter ko kuba Dr Jean Damascène Bizimana yagizwe Minisitiri ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, bitazabuteza imbere, Tom Ndahiro yanditse ko atatangajwe nibikubiye muri buriya butumwa.
Ngo Ingabire Victoire Umuhoza afata RPF nk’ihuriro ridaharanira inyungu z’Abanyarwanda bose
Kuri Twitter Ingabire Victoire Umuhoza yagize ati: “ Ishyirwaho rya Minisiteri y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigitangazwa byari byatanze icyizere ku Banyarwanda. Ariko kuba ubutegetsi bwa FPR buyiragije Dr JD Bizimana uzwiho imvugo y’ubuhezanguni, bigaragaje mu by’ukuri ko Abanyarwanda ntacyo bayitegaho.”
Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bamusubije ni impuguke Tom Ndahiro wanditse amwibutsa ko bidakwiye kwitiranya FPR n’Abatutsi.
Yavuze ko ikintu yasanze mu butumwa bwa Ingabire Victoire Umuhoza kidatunguranye ari uko yababajwe no kumva ko Perezida Kagame yagize Dr Bizimana Minisitiri.
Ku rundi ruhande, Ndahiro avuga ko ibyo Ingabire Victoire yanditse by’uko ‘Abanyarwanda’ batishimiye kuba Perezida Paul Kagame yatoranyije Dr Bizimana akamushinga iriya Minisiteri, mu yandi magambo bivuze ko abakoze Jenoside n’Abahutu b’intagondwa ari bo byashimishije.
Kuri Tom Ndahiro, abantu bafite imyumvire nk’iya Victoire Umuhoza, bumva ko ijambo ‘RPF’ rivuga byanze bikunze ‘Umututsi’ kandi ngo abo bantu bumva ko ‘ Kuba Umuhutu’ ari byo bivuze kuba ‘Umunyarwanda Nyawe.’
Ndahiro yemeza ko abantu babona ibintu muri iyi nguni, baba bumva ko RPF idakora mu nyungu z’Abanyarwanda bose.
Yanditse ati: “ Mu mitwe y’abantu nk’abo, harimo imyumvire y’uko RPF Inkotanyi itari iy’Abanyarwanda nyakuri, ko ahubwo ari agatsiko k’abantu bigaruriye abandi, bashinga Guverinoma ihora ishaka kwiharira ubutegetsi mu buryo buhabanye n’ugushaka kw’abaturage.”
Ndahiro avuga ko ibyo avuga kuri bariya bantu byemezwa kandi n’inyandiko zabo bwite.
Ubutumwa bwa Tom Ndahiro kuri Twitter buvuga ko ibyo Ingabire Victoire Umuhoza yanditse byerekana ko ibitekerezo bye hamwe n’abo bafatanyije bifata RPF Inkotanyi nk’ihuriro ridaharanira ibyiza rusange by’Abanyarwanda ahubwo riharanira agatsiko runaka hagamijwe gukandamiza ‘Abanyarwanda b’ukuri ari bo Abahutu.’
Ingabire Victoire Umuhoza yigeze gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaje gufungurwa nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nyuma yaje gushinga umutwe wa Politiki yise DALFA Umurinzi.