Natty Dread Yapfuye Azize Kanseri

Natty Dread ni Umunyarwanda wari ufite ubwenegihugu bwa Israel.

Umunyarwanda wamamaye ku isi kubera gucuranga Reggae akaba yarakuriye kwa Bob Marley witwa Natty Dread yatabarutse azize uburwayi nk’uko abo mu muryango we babibwiye itangazamakuru.

Yari amaze iminsi arwariye mu Budage, akaba yatabarutse kuri uyu wa Gatanu tariki 13, Kamena, 2025.

Umwe mubo yafashije mu gukura kwabo avuga ko nawe amakuru y’urupfu rwa Natty yamugezeho ayahawe n’abo mu muryango we bari bamurwaje iyo mu Budage.

Mu minsi mike yatambutse Natty Dread yarorohewe aza mu Rwanda ariko ntiyahatinda.

- Kwmamaza -

Yari amaze igihe yivuriza kanseri mu bitaro bya Kaminuza byo mu Budage byitwa University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE).

Uburwayi bwe bwakomeye guhera muri Nzeri, 2022, akomeza guhangana nabwo kugeza bumurunduye.

Ubwo aheruka mu Rwanda yari yaje kwitabira imurika rya filime ivuga ku buzima bwa Bob Marley ryabereye muri Canal Olympia , hari muri Gashyantare, 2024.

Amazina ye ubusanzwe ni Mitali Raphael, akaba  yaravutse mu mwaka wa 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964.

 

Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu yimukana n’umuryango we bimukira muri Kenya.

Yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.

Natty yari asanzwe afite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.

Asize abana barindwi yabyaranye n’abagore bane.

Natty Dread afite umwihariko wo kuba ari we muhanzi mpuzamahanga wa mbere wataramiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe byari mu gitaramo yahuriyemo na Cedella Booker Marley umubyeyi wa Bob Marley hari mu mwaka wa 1996.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto