NBA Yasobanuye Icyayiteye Gufatanya N’u Rwanda

Mark Tatum

Komiseri wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, witwa Mark Tatum yandikiye bamwe mu Basenateri b’iki gihugu abamenyesha ko Ishyirahamwe ayoboye rikorana n’u Rwanda mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo biri ku isi.

Iyo baruwa yayandikiye Senateri Marsha Blackburn na Jeff Merkley baherutse kubaza NBA impamvu z’ubufatanye bwayo n’u Rwanda mu guteza imbere Basketball.

Sen. Marsha Blackburn
Jeff Merkley

Ni ibaruwa bageneye umuyobozi mukuru wa NBA witwa Adam Silver bamugaragariza impungenge bafitiye ubwo bufatanye.

Mu kubasubiza, Komiseri wungirije wa NBA Mark Tatum yagaragaje ko gahunda yo gufatanya n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda igamije guteza imbere uwo mukino.

Ni ukuwuteza imbere ariko hanubakwa ubufatanye bushobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abatuye Isi.

Mark Tatum yavuze ko bakorana n’ibihugu byemewe na Leta zunze ubumwe za Amerika kuko ari yo itanga umuyoboro w’ibihugu byo gukorana nabyo ku rwego rw’isi.

Ati: “Mu gihe gahunda za Amerika zahinduka byaba bireba u Rwanda cyangwa ibindi bihugu, ibikorwa byacu nabyo byahinduka bigasanishwa n’izo mpinduka”.

Avuga ko binyuze mu bufatanye NBA igirana n’ibindi bihugu cyangwa imiryango itandukanye, ibyo bishobora kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa no kubashishikariza kwitabira Basketball.

Si ibyo gusa, kuko nk’uko abivuga, iyo mikoranire yatumye hubakwa ibikorwaremezo biha abantu akazi bityo ubukungu bw’ibihugu bikorana na NBA burazamuka.

NBA ikorana n’u Rwanda mu guteza imbere umukino wa Basketball

Tatum yasubije ibi nyuma y’uko bariya ba Senateri bandikiye NBA bayimenyesha impungenge ku mikoranire yayo n’u Rwanda nyuma y’inkuru mu minsi yatambutse yasohowe n’ikinyamakuru ESPN ivuga ko gukorana n’u Rwanda kwa NBA bidakwiye.

Share This Article
1 Comment
  • Yabasubije kandi neza. Bigaragara neza ko yirinze gushyiramo mu gisubizo cya ya politiki y’ivangura iranga bamwe mu bayobozi bazwi kandi akenshi ibi bizajya bigiraho ingorane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version