Ndasaba Abapolisi Kuba Intangarugero Mu Kubahiriza Amategeko- Min Ugirashebuja

Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja  wari uhagarariye Perezida wa Repubulika mu muhango wo guha ipeti rya Police Constable abapolisi  barenga 2000 yavuze ko Abapolisi b’u Rwanda bagomba kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko kugira ngo abaturage babarebereho.

Minisitiri Ugirashebuja yasabye abapolisi barangije amasomo y’ibanze agenerwa umuntu ugiye muri Polisi y’u Rwanda kwibuka ko ari bo bagomba kubaha amategeko bakayakurikiza kuko ari nabo bashinzwe kureba ko atubahirijwe.

Ati: “Mugomba kwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.

Dr Ugirashebuja yavuze ko Leta y’u Rwanda iharanira ko Polisi igera ku bushobozi bucyenewe kugira ngo ibumbatire umutekano w’abaturage n’ibyabo.

- Advertisement -
Abapolisi barenga 2000 nibo baratangije amasomo yabo

Ibi kandi ngo biracyanewe cyane muri iki gihe kuko abaplisi b’u Rwanda boherezwa no mu mahanga kuhabungabunga umutekano.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti yavuze ko hari abanyeshuri bamwe batarangije amasomo  bahabwaga kubera impamvu zirimo n’imyitwarire idahwitse.

CP Niyonshuti avuga ko hari n’abatararangije amasomo bagera kuri 57 kubera uburwayi.

Yunzemo ko inshingano z’ishuri ayoboye ari uguha abinjiye muri Polisi ubumenyi bwose bacyeneye kugira ngo bazakore akazi kabo.

Avuga ko batojwe mu buryo bw’ubumenyi no mu buryo bwo gukomeza imibiri yabo ndetse no gukoresha imbunda.

Abanyeshuri 57 ntibarangije amahugurwa kubera uburwayi, imyitwarire mibi  n’ibindi

Muri bo harimo abanyeshuri barenga 100 bo muri NISS.

Bize ubumenyi mu bikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’imbaraga z’umubiri n’imbunda, ubutabazi bw’ibanze, imyitwarire iboneye n’ibindi.

CP Robert Niyonshuti  yavuze ko yizeye ko amasomo bahawe azatuma baba abapolisi beza.

CP Robert Niyonshuti

Yababwiye ko icyo bakoze ari ugutangira akazi kuko amashuri ari imbere.

Abapolisi barangije amasomo ni ab’icyiciro cya 17 bakaba ari 2319, muri bo abagore ni  450.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version