Uburyo Butanu Bwafashije Warren Buffett Gutunga Za Miliyari $

Warren Buffet ni umwe mu Banyamerika b’abaherwe kurusha abandi Banyamerika n’abandi batuye isi yose.

Ni umuherwe wa gatanu ku isi kuko atunze miliyari $106, akaba akomoka muri Amerika.

Afite imyaka 92 y’amavuko, akaba asanganywe ikigo yise Berkshire Hathaway gikubiye hamwe ibigo bitandukanye bimubyarira inyungu.

1.Ateganya mu gihe kirekire cyane…

- Advertisement -

Uyu mukambwe mu mitekerereze ye y’ishoramari, ateganya inyungu mu gihe kirekire. Yirinda gukora ishoramari rito, rya rindi rizatanga inyungu ihutiweho ariko idatubutse.

Buffett atekereza imishinga izunguka nyuma y’imyaka itanu, icumi cyangwa 30…

Iyo arangije gushora, akurikizaho gukurikirana uko iyi mishinga yunguka kandi akabikora nta kurambirwa.

Uyu musaza ntajya akurwa umutima n’uko byifashe ku isoko ry’imari n’imigabane ahubwo aba azi neza ko bizunguka, ku rundi ruhande akaba yarateguye uburyo bwo kuzatera ingabo mu bitugu imishinga imwe n’imwe yazahura n’ibibazo.

Iyi mikorere ye ituma abona umwanya wo kureba ahandi yashora kuko aba abona ko hakunguka hakunganira aho abona hashobora kugira icyuho.

2.Azi kwihangana

Kwihangana kwa Buffet ni kimwe mu bimufashije kugera ku byo yagezeho. Uyu mukambwe afata amadolari menshi akayashyira mu masoko y’imigabane, hanyuma avuyemo akayashora mu mishinga y’ikoranabuhanga, ubuhinzi, gutwara abantu n’ibindi…

3.Avumbura aho ashobora guhomba…

Buffett ni umuntu uzi kureba aho ashora hatandukanye. Icyakora si ko hose ahashora aye.

Aho abonye ko hazamuhombya, arahazibukira. Ntajya  amenya ibyo guhatiriza ngo wenda naho bizacamo.

Warren Buffett azi kureba niba ahantu runaka haterekana gusa amahirwe yo kunguka ahubwo agashyira no ku munzani akareba ibyago byo guhomba yazahahurira nabyo.

Aho abonye ibintu byacika, ahita abyihorera.

4.Ashora henshi…

N’ubwo azi neza ko guhomba bishoboka, ntibimubuza gushora henshi. Aho hose aba azi neza kureba ahari ibyago byo guhomba, agashaka uburyo bwo kuzaziba icyuho igihe cyose byagaragara ko ‘business’ runaka igiye guhirima.

5.Ashora mu bizaramba

Niwitegereza uzasanga hari ibigo bikundwa mu gihe runaka kubera ko biba bizanye serivisi cyangwa imari runaka abantu bakabiharara.

Iyo agahararo karangiye, abantu barigendera.

Warren Buffett we ashora aye mu mishinga yamaze kubona ko izazana ibisubizo by’igihe kirekire.

Akora k’uburyo imishinga ashoyemo iba iri hejuru y’indi mishinga bisa mu rwego rw’agaciro no kuramba.

Mu magambo avunaguye uko niko ikinyamakuru fool.co.uk gisobanura ubuhanga bwa Buffett mu gushora miliyari $ ze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version