Nduhungirehe Asanga RFI Yirengagiza Ukuri Ku Batashye Bava DRC

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro yigeze guha abadipolomate: MINAFFET

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe, yasobanuye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yirengagiza nkana ukuru ku cyateye impunzi z’Abanyarwanda babaga muri DRC gutaha.

RFI ivuga ko hari abatashye batabwirije cyangwa ngo babe babishaka, ahubwo ko hakwiye kubaho igenzura ryigenga ryerekana uko byagenze.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko  nubwo UNHCR isobanura ko abo bose batashye ku bushake, batekanye kanndi bubashywe;  hari imiryango isaba ko hakorwa igenzura ryigenga ry’uburyo bamwe mu mpunzi  babarurwa kandi bagacyurwa ko ngo hari ababihatirwa.

RFI kandi yatangaje ko u Rwanda, RDC na UNHCR bifite intego yo gucyura impunzi 10,000 mu mwaka wa 2026, mu gihe hari abantu 194,500 barimo impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda bakiba muri kiriya gihugu.

Ku ruhande rwe, Nduhingirehe avuga ko guhera mu ntangiriro za 2026, Abanyarwanda  3,752 batashye bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barabaga mu bice ubu bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, kandi ko batashye nta gahato bashyizweho.

Mu butumwa yashyize kuri X asubiza RFI, yanditse ko izo mpunzi zatashye ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na MONUSCO.

Ati: “Ni ngombwa kumenya ko izi mpunzi 3,752, zatashye ku bufatanye na UNHCR na MONUSCO, zari mu bice bigenzurwa na AFC/M23.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko impunzi z’Abanyarwanda ziri mu bice bigenzurwa na Guverinoma ya RDC zibuzwa gutaha n’umutwe wa FDLR, ashinja kuzifata bugwate no kuzishyira mu buzima bubi.

Yanenze  RFI Afrique avuga ko yahaye agaciro ibitekerezo by’imitwe yiyita ko ifasha izo mpunzi.

Ati: “Biratangaje kubona RFI Afrique igerageza guha agaciro ibitekerezo by’imitwe yiyita ko yegereye izi mpunzi, mu yandi magambo FDLR, yahoze kandi n’ubu ibuza impunzi gutaha.”

Muri raporo ya RFI yo yari yatangaje ko hari impunzi 3,752 zimaze gutaha kuva mu ntangiriro za 2026, harimo 366 zatashye mu gikorwa giheruka, zituruka i Goma, Bukavu na Kamanyola.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *