Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Ntiyumva Impamvu Kuba M23 Yafashe Masisi Byabujije Abantu Amahwemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Ntiyumva Impamvu Kuba M23 Yafashe Masisi Byabujije Abantu Amahwemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2025 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Olivier Ndhungirehe
SHARE

Olivier Nduhungirehe uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda avuga ko bitumvikana ukuntu amahanga yahagurutse agahagarara ngo ni uko M23 yafashe Masisi kandi atarigeze yamagana ubwicanyi abagize  uyu mutwe na benewabo bagirirwa bazizwa ko ari Abatutsi bo muri kiriya gihugu bavuga Ikinyarwanda.

M23 mu mpera z’Icyumweru gishize yagabye igitero gikomeye muri Masisi ihirukana ingabo za DRC n’abazifasha barimo Wazalendo na FDLR n’abandi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Mutarama, nibwo abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’Umuyobozi wa MONUSCO muri DRC witwa Bintou Keїta bamaganye ifatwa rya kariya gace.

Impande zombi zavugaga ko ifatwa ry’iriya teritwari ryagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda, zikarusaba kurekeraho gufasha M23.

Icyakora u Rwanda kenshi rwahakanye kugira aho ruhurira na M23.

Minisitiri Nduhungirehe  amaze kubona ibivugwa n’impande zivuzwe haruguru, yanditse kuri X ko abamagana M23 ngo yafashe Masisi birengagiza uko ikibazo cyose giteye.

Abashinja kwirengagiza agahinda abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bamaranye igihe binyuze mu itotezwa bakorerwa n’abayobozi b’igihugu cyabo, ahubwo bagahitamo kubashinja kwirwanaho nk’aho ubwabyo bigize icyaha.

Asanga igikwiye kurebwaho ari impamvu nkuru zitera intambara ibera muri kiriya gice, zikarandurwa kuko, kuri we, ari wo muti urambye.

Yagize ati: “ Abo bose bashinja u Rwanda gufasha M23 babikorana imvugo idashyize mu gaciro, irushinja ko rwavogereye ubusugire bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo”.

Yunzemo ko abavuga ibyo banga nkana kuvuga ibindi bintu bifitiwe gihamya bibera cyangwa byaberaga muri Masisi.

Muri byo, harimo ko FDLR imaze igihe ifite ibirindiro muri aka gace, uyu ukaba umutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abo basangiye ingengabitekerezo yayo.

FDLR yagize kandi iracyafite uruhare rutaziguye ku byago abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi bahuye nabyo mu myaka irenga 25 ishize.

Hari raporo nyinshi zabyemeje.

Nduhungirehe avuga ko iyo hari abamagana kwirwanaho kwa M23 babikora nk’abaha ishingiro FDLR ihamaze igihe yica benewabo w’abagize M23 nk’aho ibarusha uburenganzira mu gihugu cyabo.

Yanenze kandi ko DRC yahaye akazi abacanshuro ngo baze kuyifasha kurwana na M23, akemeza ko ubwabyo bigize ubwicamategeko mpuzamahanga agenga ubusugire bw’ibihugu.

Abo bacanshuro bakorana na FDLR, ingabo za DRC zitwa FARDC, abarwanyi ba CMC Nyatura, aba Wazalendo n’ingabo z’Uburundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asanga abo mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi- aho benshi muri abo bacanshuro baturutse- bagombye kubanza kwamagana icyo kintu, aho kwibaza ku mpamvu zituma M23 yirwanaho.

Kuri we, kuba abantu bamagana ibyo M23 ikora igamije kwirwanaho kandi ntibatange n’umuti urambye watuma abayigize batekana nabyo ni uburyarya.

Yaboneye ho kuvuga ko abavuga ko u Rwanda rwihishe inyuma y’imbaraga za M23 bakwiye no kuzirikana ko hari igihe Perezida wa DRC yigeze kwerura ko azarurasa, aya magambo akaba yaratumye rufata ingamba zikomeye z’ubwirinzi.

Mu kubyibuka, bakwiye no kumenya ko n’abaturage ba DRC bicwa bazizwa ko ari Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, bafite uburenganzira bwo guharanira kubaho.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bakwiye kumenya ko umujyi wa Masisi uherutse kwigarurirwa na M23 uri muri kilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aha hakaba hafi cyane y’u Rwanda.

Amakuru aturuka mu gice intambara iri kubera mo, avuga ko abarwanyi ba M23 bari gufata ibindi bice byari bisanzwe ari ibirindiro by’ingabo za DRC n’abo bafatanyije barimo ndetse n’ingabo za SADC n’iz’Uburundi.

TAGGED:FARDCFDLRfeaturedIntambaraM23MasisiNduhungireheRwandaWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nepal Nayo Yibasiwe N’Umutingito
Next Article Abashinwa 17 Birukanywe Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

You Might Also Like

Ubukungu

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?