Nepal: Abantu 143 Bishwe N’Umutingito

Mu Murwa mukuru wa Nepal, Kathmandu, hari imiborogo nyuma y’urupfu rw’abantu 143 bishwe n’umutingito ukomeye wabatunguye baryamye.

Abahanga bapimye basanga wari ufite igipimo cya Richter cya 5.6 ndetse ngo indiri yawo bapimye basanga iri mu misozi miremire ya Himalaya, mu bilometero 18 ujya mu nda y’isi aho bita Mantle.

Inzu zibasiwe nawo ni izubakishijwe ibikoresho bidakomeye ndetse n’izubatswe ahantu hahanamye cyane.

Umugore w’aho witwa Kamala Oli yabwiye AFP ko uriya mutingito wabatunguye basinziriye.

- Advertisement -

Avuga ko wahitanye umwana bari bafite mu nzu mu ijoro baryamye, we n’undi muntu umwe bararokoka.

Mu bitaro bikuru by’ahaitwa Nepalgunj hari abantu benshi bahoherejwe ngo bavurwe imvune batewe n’inkuta zabagwiriye n’ibindi byabakomerekeje.

Nepalgunj ni umujyi uturanye n’Ubuhinde

AFP ivuga ko ubukana bw’uyu mutingito bwumvikanye no mu Murwa mukuru w’Ubuhinde , New Delhi, mu bilometero 500 uvuye aho watangiriye twavuze haruguru.

Ubu hari abantu 100 bari kwitabwaho n’abaganga kubera imvune n’ibikomere batewe nawo.

Ibyo kandi biragendana n’iyangirika ry’ibikorwaremezo birimo imihanda, imirongo y’amashanyarazi n’itumanaho, gucika kwa murandasi n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal yafashe abaturage mu mugongo, ababwira ko Guverinoma ibabajwe n’ibyabaye kandi ko iri bukore uko ishoboye ibikorwa remezo bigasanwa kandi ikita ku miryango yasenywe n’iki kiza.

Nepal ni igihugu gito kiri mu Majyaruguru w’Ubuhinde, kikaba mu Majyepfo y’Ubushinwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version