U Rwanda Rugiye Kubaka Ishuri Rikomeye Ry’Ubukerarugendo

Ruhagarariwe na Minisiteri y’uburezi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo cyo mu Busuwisi cyigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo yo kubaka ishuri rikomeye ryibwigisha.

Icyo kigo kitwa  School Hospitality Lucerne kikaka cyari gihagarariwe na Martin Barth ubwo ayo masezerano yasinywaga.

Amasezerano mashya yashyizweho umukono ari mu murongo wo gukomeza kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bukerarugendo.

Uru rwego ruri mu zikomeje kuzamura ubukungu bw’isi muri rusange n’ubw’u Rwanda by’umwihariko.

Imibare ya RDB yerekana ko mu mwaka wa 2022  rwinjije miliyoni $ 445 ugereranyije na miliyoni $164 zari zabonetse mu mwaka wa 2021.

Bigaragaza ko  ari izamuka  rya 171,3%.

Ubukerarugendo mu Rwanda bwahaye akazi abantu 200.000 rutanga imirimo ku barenga 500.000 ubariyemo n’ababashamikiyeho.

Mu myaka 10 iri imbere biteganyijwe ko buzinjiriza Afurika  agera kuri miliyari $168, bugahanga imirimo mishya miliyoni 18.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC) iherutse gusohoka(2023) yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo ku Isi uzazamuka ku kigero cya 5,1% kandi  buri mwaka, ni ukuvuga  hagati y’uwa  2023 kugeza mu mwaka wa 2033.

u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo cyo mu Busuwisi cyigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo yo kubaka ishuri rikomeye ryibwigisha.

Ayo madolari($) yose hamwe azaba ari miliyari $15,000 angana na 11,6% by’ubukungu bw’Isi yose.

Ikigo cya School Hospitality Lucerne [SHL] kiba mu Mujyi wa Lucerne mu Busuwisi, cyashinzwe mu 1909.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, cyabaye ikigo kizwi hirya no hino ku isi kubera ko abo kigishije bagiriye ibihugu byabo n’isi muri rusange akamaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version