Trump yavuze ko Isirayeli igomba guhagarika ibitero byose muri Libani nyuma y’igitero cyo ku Cyumweru cyagabwe muri Dahiyeh.
Ibi ariko bisa nk’aho Netanyahu atabikozwa kuko yatangaje ko igihugu cye kitazabura kurasa Hezbollah igihe cyose izaba ikiyishotora.
Trump yasabye Netanyahu ati: “Ntihakagire ikindi gitero Isirayeli igaba ahantu hose muri Libani.”
Yanasabye kandi ko nta ruhande muzihanganye rwongera kurasa urundi harimo na Hezbollah.
Trump yagize ati: “Ntihakagire ikindi gitero Isirayeli igaba ahantu hose muri Libani, ariko kandi ntihakagire n’ibindi bitero bituruka ku ruhande urwo ari rwo rwose, harimo na Hezbollah, byibasira Isirayeli.”
Yanditse kuri Truth Social ati: “Ibitero byabaye muri iki gitondo ntibyari bikwiye kuba, cyane cyane ku munsi wihariye nk’uyu, mu gihe turi hafi cyane kugera ku masezerano y’amahoro na Iran.”
Trump yongeyeho ko nubwo Isirayeli ifite uburenganzira bwo “kwirwanaho ku bibazo biyibangamiye,” ikibazo yavugaga ko yirwanagaho cyari “gito cyane kandi kidafite icyo kivuze cyane.”
Yasoje ubutumwa bwe agaruka ku masezerano y’amahoro ashoboka gusinywa na Iran, agira ati: “Ibi bishobora kuba intangiriro y’amahoro arambye kandi meza cyane — ntitukabipfushe ubusa!”
Ku ruhande rwabo, Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu hamwe na Minisitiri w’Ingabo Israel Katz bemeje mu itangazo bahuriyemo ko ingabo za Isirayeli zagabye ibitero mu karere ka Dahiyeh i Beirut mu rwego rwo gusubiza ku masasu ya Hezbollah yarashwe yerekeza ku butaka bwa Isirayeli.
Iryo tangazo ryagize riti: “Isirayeli ntishobora kwihanganira ibitero biraswa ku butaka bwayo.”
Ingabo za Isirayeli zavuze ko ibyo bitero byibasiye imwe mu nyubako z’ubuyobozi bwa Hezbollah iri muri Dahiyeh, uwo mutwe ukoresha mu “gutegura no guteza imbere ibikorwa by’iterabwoba byibasira abaturage ba Isirayeli ndetse n’abasirikare ba IDF bakorera mu majyepfo ya Libani.”
Nk’uko umunyamakuru Barak Ravid wa Axios yabitangaje, IDF yari yabanje kumenyesha CENTCOM (Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati) mbere gato yo kugaba icyo gitero.

