Netanyahu Yagiriwe Inama Yo Kudatera Iran

Mu mpera z’Icyumweru gishize ku isi habaye byinshi ariko icyari gikurikiwe n’amahanga ni intambara isa niyatangiye hagati ya Israel na Iran. Nyuma y’ibitero Iran yagabye kuri Israel, nayo irashaka kwihimura ariko Amerika ikabiyibuza.

Abanyamerika bavuga ko Israel niramuka yihoroye kuri biriya bitero bizagira ingaruka mbi ariko Israel si ko ibibona kuko abasirikare bakuru ba Netanyahu bo bashaka kwihaniza Iran.

Uko bimeze kose, iminsi iri imbere iraza kwerekana uko ibintu biri bugende hagati ya Yeruzalemu na Teheran.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaraye ahamagaye Perezida Joe Biden baganira kuri iki kibazo.

- Advertisement -

Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko iki gihugu kiri kubwira Israel kuba iretse kugaba ibitero kuri Israel kuko Amerika hari ibyo igikusanyaho amakuru kandi ngo i Washington bari kwirinda ko iriya ntambara yabahenda cyane.

Amakuru ataramezwa n’urwego rwigenga avuga ko uburyo Amerika n’inshuti zayo zakoresheje ngo zihanure drones za Iran byabatwaye miliyari $ 1.

Ni ibintu bitatwaye kandi amasaha 24.

Amakuru avuga ko kugira ngo Israel imenye iby’uko Iran iri gutegura igitero kuri yo ndetse n’ubukana bwacyo yabibwiwe na Saudi Arabia ku bufatanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Hari abayobozi batatu babwiye NBC ko Biden afite impungenge z’uko Netanyahu ashaka gukururira Amerika mu ntambara.

Ubwo aba bagabo bombi bavuganaga kuri telefioni, Biden yasobanuriye Netanyahu ko Amerika rwose itari bukomeze muri iyi midugararo.

Ku ruhande rwa Israel naho hari ikibazo cy’uko abagaba bakuru b’ingabo batemeranya ku bunini n’ubwoko bw’igisubizo cyahabwa ibitero bya Iran.

Icyakora hari umuntu umwe ukora mu Biro bya Netanyahu wavuze ko Israel itabura kugira icyo ikora ku gitero nka kiriya cya Iran.

Ngo izagira icyo ikora cyaba gito cyangwa kinini ariko kizakorwa byanze bikunze.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati banenga ko Amerika yananiwe kubuza ko umujinya watewe n’intambara Israel iri gukorera muri Gaza ukongeza Akarere kose.

Ababivuga batya bavuga ko n’ibiri kuba hagati ya Iran na Israel muri iki gihe ari ingaruka z’umujinya w’ibikorwa bya gisirikare bya Israel byakurikiye igitero yagabweho na Hamas taliki 07, Ukwakira, 2023.

Bavuga ko Israel yiyumvishije ko izashyigikirwa na Amerika ndetse no mu gihe yaba igabye igitero kuri Iran.

Ibi kandi Biden yabigarutseho ubwo yabwiraga abanyamakuru rwagati mu Cyumweru gishize ubwo yari ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani ko Amerika na Israel ari agati k’inkubirane, ko Amerika izafasha Israel uko bizagenda kose.

Biden aherutse kubwira itangazamakuru ko Amerika na Israel ari agati k’inkubirane

Hari umusesenguzi uvuga ko icyo gihe Biden yagombye kuba ahubwo yaravuze ko hari ibyo Amerika idashobora gufashamo Israel, wenda ngo byari butume Netanyahu agira ibyo aziririza.

Perezida wa Israel witwa Isaac Herzog yavuze ko Israel itifuza intambara na Iran ariko ko niba yaratinyutse kuyirasaho, ibyo yakoze ari ibintu bitakwihanganirwa, ko igihe kizagera ikagererwa mu kebo yagereyemo abandi.

Perezida wa Israel Isaac Herzog

Ibi abihuriyeho na Ambasaderi w’igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye witwa Gilad Erdan wavuze ko Iran yarenze umurongo utukura bityo ko Israel ifite Uburenganzira bwo kwitabara.

Hagati aho kandi, Abakuru b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi baraye bakoranye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga bamagana igitero cya Iran kandi bavuga ko ari ngombwa kwirinda ko Uburasirazuba bwo Hagati bwose  bwaka umuriro.

Abayobozi ba G7 baraye bateranye bamagana igitero cya Iran kuri Israel
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version