Urugo Rwa Mushiki Wa Kabila Rwagoswe

Jaynet Kabila iwe hashyizwe ingabo za DRC kubera impamvu zitaramenyekana. Icyakora bivuzwe hashize igihe gito umwe mu bahoze bakorana na Corneille Nangaa afashwe n’ingabo za DRC akazibwira ko Joseph Kabila( musaza wa Jaynet) ari mu batera inkunga intambara ibera mu Burasirazuba bwa DRC.

Urugo rwa Jaynet Kabila ruba mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Amakuru avuga ko abo bapolisi berekeje kuri urwo rugo, bari mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep

Iy’inkuru inavuga ko hari aba polisi 10, nyuma yo kuzenguruka urugo rwa Jaynet Kabila bahagumye ariko nta kintu baratangaza.

- Advertisement -

Hari hashize igihe gito urwego rw’iperereza rw’iki gihugu ruhamagaje Jaynet Laurent Kabila ngo agire icyo arusobanurira.

Jaynet Kabila ni impanga ya Joseph Kabila wahoze uyobora DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version