New Zealand Irashaka Kwagura Umubano N’u Rwanda 

Minisitiri mu Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yakiriye mu biro bye Ambasaderi Michael Ian Upton uhagarariye New Zealand mu Rwanda baganira uko ibihugu byombi byakongera imikoranire.

U Rwanda na New Zealand ni ibihugu bisanzwe bibanye neza, umubano wabyo ugashingira kuri byinshi birimo guharanira uburenganzira bwa muntu, ubw’abari n’abategarugori no kubahiriza amahame shingiro y’umuryango wa Commonwealth.

Bifashanya mu kubaka ubunararibonye mu byiciro bitandukanye nk’uburezi n’ubuhinzi n’ubwororozi.

Kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, yahacishije ubutumwa buvuga ko abayobozi bombi baganiriye uko barushaho kunoza umubano w’u Rwanda na New Zealand.

- Kwmamaza -

Mu mwaka wa 2012 nibwo ibihugu byombi byatangiye kubana mu buryo wavuga ko butaziguye,  icyo gihe Lieutenant General Jerry Mateparae wari umuyobozi mukuru w’igihugu cya New Zealand akaba yaravuze ko u Rwanda ari inshuti nziza y’icyo gihugu basangiye indangagaciro za Demukarasi n’ukwibohora.

Icyo gihe yishimye uko u Rwanda rwitwara mu ruhando mpuzamahanga.

Jerry Mateparae yavuze ko u Rwanda rwatunguye isi binyuze mu buryo rwakoresheje rwiyubaka rwivana mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

New Zealand ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Pacifique ku ruhande rureba Amajyepfo ashyira Uburengerazuba.

Iki kirwa kigizwe n’utundi turwa 600 dufite imisusire itandukanye ahanini bitewe n’uko ibyo birwa byose byabayeho nyuma y’iruka ry’ibirunga mu myaka ibihumbi yatambutse.

Umurwa mukuru wa New Zealand ni Wellington mu gihe umujyi utuwe cyane ari Auckland.

Ni ubwami bw’Ubwongereza buyobora New Zealand ariko umwami agahagararirwa Guverineri Jenerali ari nawe ushyiraho Minisitiri w’Intebe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version