Nyarugenge: Grenade Yabonetse Mu Kibanza Cy’Umuturage

Mu Mudugudu w’Intiganda mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima habonetse grenade ubwo abaturage bacukuraga itaka ryo kubakisha.

Baguye kuri iyo kabutindi ya grenade imeze nk’ubuhiri bita stick ishaje nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabibwiyeTaarifa Rwanda.

Gahonzire avuga ko ayo makuru yabonetse mu saa kumi z’umugoroba abaturage bahita babibwira abashinzwe umutekano.

Ati: “ Ni grenade bigaragara ko yahatawe kera kuko bigaragara ko yanashaje kandi yanafunguwe.”

- Kwmamaza -

Ubusanzwe iyo habonetse igisasu iyo ari cyo cyose mu Rwanda, umutwe w’ingabo z’u Rwanda witwa RDF Engineering brigade uraza ukagikuraho.

Polisi ivuga ko mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zihagera, Polisi irahazitira kugira ngo hatagira umwana, itungo yangwa ikindi cyahagera bikaba byagiteza ibibazo.

Gahinzire avuga ko nta bisasu bikunze kuboneka mu mujyi wa Kigali ariko akavuga ko hari ahandi mu gihugu biboneka, akemeza ko ahanini biterwa n’uko u Rwanda rwabayemo intambara bityo ibisasu bikaba bikiri ahantu runaka hirya no hino.

Asaba abaturage gukomeza kujya babwira inzego ikintu cyose babonye ntibagishira amakenga bityo bigafasha ko Polisi ikorana n’izindi nzego mu gukumira ko hari abo yagirira nabi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version