Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngabo Z’U Rwanda Muri Mozambique Tubafatiye Iry’Iburyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngabo Z’U Rwanda Muri Mozambique Tubafatiye Iry’Iburyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2021 4:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

YARATWANDIKIYE:

Nitwa Kantarama ndi Umunyarwandakazi. Iyi nyandiko nyituye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique kugira ngo abazashobora kuyisoma muri bo bazumve ko ababyeyi babo basize mu Rwanda babafatiye iry’iburyo mu ntambara bagiye kurwana n’ababisha bica abana, abagore n’abagabo bo muri kiriya gihugu cy’ikivandimwe.

Bahungu namwe bakobwa bacu mumenye ko abo mwasize imuhira babakunda kandi bazakomeza kubifuriza intsinzi.

Aho ku rugamba muri, mujye muzirikana ko mwagiye gutabara abari mu kaga. N’ubwo abenshi muri mwe mukiri bato, bityo bikaba bishoboka ko mutarwanye izindi ntambara ariko mujye muzirikana urugero rwa bakuru banyu babohoye u Rwanda bakarokora Abatutsi bari bugarijwe n’Interahamwe zashakaga kubamara.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga nari muto ariko nabonye uko umutima w’Inkotanyi ugira impuhwe zo gutabara abari mu kaga. Si ngombwa ko mbitangaho ubuhamya kuko abenshi muri mwe no mu basomyi ba Taarifa barabizi.

Muri iki gihe mwe mwagiye muri Mozambique nka RDF mujyanywe no gutabara abaturage b’aho, Abanyafurika bagenzi bacu bugarijwe n’ibyihebe bidatinya guca abana imitwe.

Muramenye aho mwagiye ntimuzatandukire ngo murenge ku mabwiriza nizeye neza ko mwahawe n’abagaba banyu.

Ntimuzatandukire ngo mukore ibidakorwa i Rwanda, mwishore mu byaha byo guhohotera abasivili mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ntimukibagirwe na rimwe ko umutima wa Kinyarwanda utegeka Abanyarwanda kubaha abandi no kubatabara igihe cyose babishoboye.

N’ubwo aho mwagiye ari kure y’u Rwanda, ariko mwibuke ko u Rwanda ari umutima w’Afurika.

Ibi bishatse kuvuga ko aho rwakwitabazwa hose rwajyayo nk’uko umutima uyu dusanzwe tuzi wohereza amaraso aho ari ho hose mu mubiri w’umuntu.

Nk’umubyeyi nizera ntashidikanya ko muzagaruka amahoro kandi mukagaruka muririmba intsinzi nka yayindi Mariya Yohana yaririmbiye Inkotanyi ku rugamba avuga ko intsinzi ayibona mu bice byose.

Muzirikane ko kuba muri ku rugamba ari inshingano zanyu nk’abasirikare!

Ingabo z’u Rwanda kuva na kera na kare zarangwaga n’urugamba rugamije kwagura u Rwanda cyangwa kwivuna umwanzi waziteye cyangwa zateye mbere y’uko arutera, zikamuhashya zimutunguye.

Mukomere ku muheto, mukore akazi kabajyanye kinyamwuga mwirinde amafuti ashobora gutuma mutsindwa urugamba mugashyira ikinegu ku bagaba babohereje iyo mu mahanga no ku Rwanda rwababyaye.

Ababyeyi bababyaye, abagore n’abagabo banyu mwasize mu Rwanda babifuriza intsinzi no kuzagarukana ishema.

Turabakunda bahungu namwe bakobwa bacu!

TAGGED:AbatutsiAfurikafeaturedIngaboJenosideMozambiqueRDFRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Habonetse Coronavirus Yihinduranyije Itazwi
Next Article Abakurikiranira Hafi Nyiragongo Baratanga Umuburo!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?