Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko igihe cyo gushyiraho Minisiteri y’itangazamakuru kitaragera kuko hasanzwe hari urundi cyangwa izindi nzego zita kuri uyu mwuga.
Yabwiye itangazamakuru ryari ryitabiriye ikiganiro yaraye arihaye ko kuba itangazamakuru riri gutera imbere ndetse rimwe rikagukira mu ikoranabuhanga ubwabyo ari byiza ariko ko igihe cyo gushinga Minisiteri yihariye irishinzwe kitaragera.
Ati: “Ntabwo buriya Minisiteri ari yo ikora akazi, icyangombwa ni uko haba hari urwego uru n’uru rwa Leta rukora iyo regulation, rukurikirana icyo gikorwa. Naho uvuze ko ikintu cyose cyakuze ugiye kugikorera Minisiteri, wazagira Minisiteri 1000”.
Dr. Edouard Ngirente avuga ko nibiba ngombwa iyo Minisiteri yazagarukaho, ariko akemeza ko bizasaba kureba niba ari ngombwa ‘koko’.
Ngirente kandi yavuze ko hari ubwo Leta ibireba igasanga hakenewe gushyirwaho Minisiteri runaka kubera inshingano zihariye mu gihe runaka, hanyuma izo nshingano zarangira ikavanwaho.
Avuga ko ibyo biri mu mikorere ya Leta y’u Rwanda, akungamo ko kuba itangazamakuru ryarakuze ari byiza ariko ko icyo Guverinoma ishaka ari uko rikora kinyamwuga, rigakora akazi karyo neza.
Ibigori si affaire ya Leta…
Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko ku byerekeye umusaruro w’ibigori ukunze kuba mwinshi mu gihe runaka ariko ukabura abaguzi, icyo Guverinoma ikora kandi izakora ari gukomeza gukorana n’abahinzi ngo babone aho bawugurisha.
Yavuze ko Guverinoma itafata ubuhinzi nka ‘affaire’ yayo ahubwo ko ari ikintu cyagenewe abikorera ku giti cyabo ngo bakigiremo uruhare, Leta ibunganire aho bikwiye.
Mu mezi make ashize, umusaruro w’umuceri wabaye mwinshi hirya no hino mu Rwanda ndetse umwe wangirikira ku mbuga aho wasaruriwe.
Perezida Paul Kagame yaje kubikomozaho, avuga ko bidakwiye ko umuntu ahinga igihingwa yashishikarijwe hanyuma yakweza akabura isoko kandi Leta ari yo yabimushishikarije.
Nyuma y’ijambo rye, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahise ishakira isoko uwo muceri, uhabwa ibigo by’amashuri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ngirente kandi yavuze ko kwegura kw’abayobozi kumaze iminsi kuvugwa hamwe na hamwe mu Rwanda ( Karongi na Rusizi) ari kimwe mu byerekana ko iyo umuntu adashoboye, aba agomba kubyemera, agasubiza Leta inshingano yamuhaye.
Yasobanuye ko kuba mu Rwanda hari abayobozi begura ku bushake nta kibazo gikomeye kibirimo.
Bigaragaza ko imyumvire yabo imaze kuzamuka ku buryo iyo babonye ko batagishoboye kubahiriza inshingano bahawe, bahitamo kuzivamo bakajya gukora ibyo bashoboye.
Kuri Ngirente, umuyobozi hari ibintu bitatu agomba kwitaho mu kazi ka buri munsi.
Ati: “U Rwanda rufite ibintu bitatu twese twiyemeje, gukorera Abanyarwanda, hari icyo cyo kuba tuvuga tuti ‘ni umuturage ku isonga’, hari ukuba dushaka ko ubumwe bw’Abanyarwanda budahungabana, bagahora bakorera hamwe nk’Umunyarwanda umwe, icya gatatu ni ugutanga serivisi neza. Ese abo Banyarwanda dushyira ku isonga turabakorera? Iyo ari kwaka icyangombwa, iyo ari kwaka serivisi uyimuhera igihe?”
Mu Karere ka Karongi hamaze hafi amezi atatu havuzwe ingengabitekerezo ya Jenoside yatumye hari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe.
Ntibyatinze mu Karere ka Ngoma naho havugwa urupfu rw’umugore wishwe urw’agashinyaguro acubwa umutwe, igihimba bagita mu kimpoteri, umutwe bawuta mu bwiherero.
Inzego zarakurikiranye ababikekwaho barafatwa.