Ngirente Avuga Ko Amabuye Y’Agaciro Agomba Kubyazwa Umusaruro ‘Kurushaho’

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi igisigaye ari uko acukurwa mu buryo butanga umusaruro urambye.

Birumvikana ko gucukura amabuye y’agaciro bigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije no gukora k’uburyo ‘adashira.’

Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatangijwe Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Gasegereti ni ryo buye ry’agaciro ricukurwa mu Rwanda kurusha andi

Ni icyumweru abakora mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora mu kwita ku bidukikije, abikorera ku giti cyabo bakora mu rwego rw’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bazicara bakaganira uko uru rwego ruhagaze mu Rwanda.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko mu gucukura amabuye y’agaciro hagomba gukorwa k’uburyo ubutaka acukurwamo butangirika cyane kandi umusaruro uvuyemo ukaba ari umusaruro urambye.

Ati: “ Urwego rwacu rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntirurabyazwa umusaruro wose uko wakabaye. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo uru rwego rwuzamurirwe ubushobozi bityo rutange umusaruro urambye.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Petelori na Gazi Ambasaderi Yemima Karitanyi avuga ko abakora mu kigo ashinzwe bafite intego yo kuba abakozi bakora neza birinda kwangiza ibidukikije ari nako babishishikariza n’abandi.

Yemima Karitanyi

Karitanyi avuga ko mu kazi kabo ko gucukura umutungo kamere(harimo n’amabuye y’agaciro),  intego iba ari ukugira ngo bahe isoko ibyo rikeneye mu rwego rw’ingufu ariko nanone birinda kwangiza ibidukikije kuko ari yo ngobyi ihetse byose.

Uretse Zahabu n’andi mabuye y’agaciro, na Diyama iri hafi…

Kugeza ubu ibuye ry’agaciro rya Gasegereti niryo ricukurwa cyane mu Rwanda.

Icyakora Taarifa yamenye ko mu Turere twa Ngororero, Rutsiro, Muhanga na Ruhango habonetse irindi buye ry’agaciro bita Lithium riri mu mabuye ashakwa cyane ku isi.

Lithium ni ibuye abahanga babyaza imbaraga zikoreshwa mu modoka zitwarwa n’amashanyarazi.

ku byerekeye zahabu, Mu Rwanda iri buye riboneka mu ishyamba rya Nyungwe ariko biracyagoranye kuyicukura kubera ko bisaba kwigengesera cyane ngo utangiza ibinyabuzima biba mu Nyungwe kuko ari Pariki y’igihugu.

Ahandi  haba Zahabu ni ahitwa Miyove mu Karere ka Gicumbi ariko gakora no ku Karere ka Burera.

Hagati aho u Rwanda rugura zahabu idatunganyije mu bihugu biyifite ku bwinshi rukayitunganyiriza mu nganda zarwo hanyuma rukayigurisha iyunguruye neza.

Ibivuye mu kuyiyungurura, nabyo bibyazwa umusaruro kuko bivamo umuringa ari wo mu Cyongereza bita silver cyangwa argent mu Gifaransa.

Hari andi makuru avuga ko hari abashoramari bifuza kuzubaka mu Rwanda uruganda rutunganya diyama ikajya ivanwa hanze yarwo igatunganywa  nyuma ikagurishwa ku bayishaka aho baba bari hose ku isi.

Hari abashoramari bashaka kuzubaka uruganda rutunganya diyama mu Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version