Pologne Irifuza Gushora Mu Rwanda No Kuhafungura Ambasade

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne witwa Pawel Jabłoński yabwiye mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ko mu gihugu cye hari abashoramari bashaka gushora mu Rwanda kandi ko Pologne yifuza gufungura Ambasade i Kigali.

Uyu munyapolitiki ari kumwe n’abandi bashoramari 20 bavuga ko biteguye gushora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda.

Abajijwe igihe ubutegetsi bw’i Warsaw(Umurwa mukuru wa Pologne)  buteganyiriza gufungura Ambasade i Kigali, Jabłoński yasubije ko byose bizaterwa n’imikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ati: “ Mu bihe bisanzwe, gufungura Ambasade bisaba igihe runaka kirimo n’ibikorwa byo gutegura uko imirimo yayo izaba ikora ariko ndabizeza ko bizakorwa vuba uko bishoboka kose kugira ngo hafungurwe Ambasade z’ibihugu byombi.”

- Kwmamaza -

Hagati aho, abagize  itsinda ry’Abanya Pologne riri mu Rwanda bazasinyana na bagenzi babo bo mu Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu ngeri eshatu zirimo umutekano, uburezi n’ishoramari.

Jabłoński yunzemo ko Pologne yashyize ku mwanya wa mbere u Rwanda nk’igihugu bazakorana mu rwego rw’uburezi by’umwihariko.

Ndetse ngo u Rwanda nicyo gihugu cya mbere gifite abanyeshuri benshi muri Pologne kuko bagera ku 1,200.

U Rwanda rufite Ambasaderi warwo muri Pologne witwa Prof Shyaka Anastase .

Itsinda ry’abanya Pologne mu ifoto na bagenzi babo bo ku ruhande rw’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version