Abaganga bahagarariye abandi bapfukamye imbere ya Perezida wa Uganda bamusaba ko yabababarira akaziyamamariza manda ya karindwi.
Ni bamwe mu bagize Inama y’igihugu ry’abaganga ba Uganda yitwa Uganda Medical Association (UMA).
Bari bayobowe na Perezida wabo witwa Dr.Samuel Odong Oledo, kandi bose bari bambaye amatabuliya ya muganga, bigaragaraza ko bamusabaga kuzakora ibyo bashaka nk’abanyamwuga.
The Monitor yanditse ko bariya baganga bagiraga bati: “ Nyakubahwa. Turagushimiye. Wadukuye ahabi, twe abaganga none dupfukamye imbere yawe nyuma yo kubona ibyo wadukoreye byose kandi twabonye ko ufite ubushobozi.”
Bunzemo bati: “ Turagutakambiye ngo utwemerere uziyamamaze no mu mwaka wa 2026 kugira ngo ukomeze kutuzamura mu rugendo tugezemo. Turifuza ko Uganda igera kure aho Imana yayigeneye.”
Bivugwa ko bariya baganga bapfukamiwe Museveni bamusaba kuzongera kwiyamamaza ubwo hari harangiye Inama yaguye y’urubyiruko rugize Ishyaka riri k’ubutegetsi, NRM, iyo nama ikaba yarabaye ku wa Gatandatu taliki 03, Ukuboza, 2022.
Yabereye ahitwa Kololo.
Perezida Museveni ubu afite imyaka 78 y’amavuko.
Yageze k’ubutegetsi mu mwaka wa 1986.
Icyakora nyuma yo kuvuga kuriya, bamwe mu baganga bagize Inama nkuru y’abaganga ba Uganda bamaganye ibyo bagenzi babo bakoze, ndetse basaba Dr. Oledo kwegura ku buyobozi bw’iriya nama.
Bamwe mu babyamaganye ni Nakku-Jolaba na Luswata mu itangazo banditse babyamagana.