Qatar igiye kongera gukora amateka yo guhuza abanzi gica ari bo Israel na Hamas nyuma yo kubafasha gushyiraho no gusinya amasezerano y’amahoro azatangira gushyirwa mu bikorwa ku Cyumweru tariki 19, Mutarama, 2025.
Amerika yategetse ko ku ikubitiro abantu ba mbere bazarekurwa ari Abanyamerika bafatiwe muri iyi ntambara, abenshi bakaba bafungiwe muri Gaza nyuma yo gufatwa na Hamas.
Hamas ifite abantu 98 yafashe bunyago yiteguye kurekura bagataha iwabo mu byiciro.
Icyiciro cya mbere kizamara iminsi 42 kandi ingingo z’ayo masezerano zivuga ko agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu akirangiza gusinywa.
Misiri na Qatar nibyo bizagenzura ishyirwa mu bikorwa byayo, cyane cyane ibyerekeye ingingo yo gusubiza mu byabo impunzi zahunze Gaza zerekeza mu Majyaruguru yayo.
Bizagenzura niba Israel iri gucyura ingabo zayo izivana mu muhora wa Netzarim nk’uko yabyiyemje.
Hamas yasabye abahuza gushyiraho ingengabihe iboneye yerekana igihe bizasaba kugira ngo Israel ibe yakuye ingabo zayo zose muri Gaza.
Itangazamakuru ryandika mu Cyarabu mu bihugu bitandukanye ryavuze ko Israel yasabwe kuvana ingabo zayo mu bice yari yarafashe, kandi izo itaracyura zikaba ziri mu ntera ya metero 700 uvuye ku mupaka wayo na Gaza keretse mu bice bimwe na bimwe aho zizaba ziri muri metero 400.
Israel yasabwe kuvana ingabo zayo mu muhora wa Philadelphi, ikazigizayo kandi ikazakora ku buryo zose zizaba zavuye muri kiriya gice mu minsi 50 ikurikira itangira ry’ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yagiranye na Hamas.
I Yeruzalemu bemeye gufungura umupaka wa Rafah, bigakorwa mu gihe cy’Icyumweru gikurikira isinywa ryayo masezerano y’amahoro.
Mu gufungura uyu mupaka, Israel yemeye ko abatabazi bazawukoresha bageza ibiribwa n’imiti ku banya Palestine bari mu nkambi, ikintu yari yaranze kubera kwikanga ko Hamas yabyuririraho ikageza intwaro mu mpunzi.
Byanditse mu masezerano ko Israel yemeye ko hari butangizwe uburyo bwo gutegura uko iriya nkunga yagezwa muri Gaza.
The Jerusalem Post yanditse ko Israel yemeye kuzakora ibyo byose nirangiza kubona ko abaturage bayo bose bari barafashwe na Hamas bamaze cyangwa bari kurekurwa mu buryo bufatika.
Ni abaturage b’abasivili n’abasirikare uyu mutwe wafashe mu Ukwakira, 2023 ubwo wagabaga igitero simusiga cyahitanye abaturage 1,200 abandi 250 ukabatwara bunyago.
Abanya Palestine bose bafashwe na Israel cyangwa abandi baba mu nkambi nabo bazemerwa gutaha iwabo banyuze ku muhora wa Rafah.
Hamas yemerewe ko abarwanyi bayo 50 buri munsi cyangwa igihe cyose bishobotse bazajyanwa mu Misiri kuvurwa, icyakora buri muntu muri abo akazajya abanza kwemeranyweho hagati ya Israel na Misiri nk’igihugu kizabavura.
Israel kandi yemeye ko abasivili bose bo muri Gaza bazemererwa gutaha iwabo, ababishoboye bakazambuka n’imodoka abandi bakagenda n’amaguru.
Ingingo yo kurekura abafashwe bunyago ivuga ko abantu 33 ari bo bazabanzirizwaho, abo barimo abana n’abagore hanyuma hakazakurikiraho abagabo bafite cyangwa barengeje imyaka 50 y’amavuko.
Aba bazarekuranwa n’abagabo bakiri bato ariko bemeranyijweho n’impande zose ku bugenzuzi bwa Misiri na Qatar.
Nyuma y’uko barekuwe, Israel nayo izarekura abantu 2,000 bahamijwe iby’iterabwoba, barimo abantu 250 bari barakatiwe gufungwa burundu.
Mu bo izarekura harimo abo yafatiye mu bikorwa byayo bya gisirikare yatangije nyuma y’ibitero byo ku itariki 07, Ukwakira, 2023 yigabweho na Hamas.
I Yeruzalemu nabo bazahabwa abaturage babo icyenda barwariye aho Hamas ibafungiye, bakabamo n’abafite ibikomere by’amasasu barasiwe muri iriya ntambara.
Abo baturage bayo nibarekurwa, Israel izarekura abarwanyi 110 ba Hamas yari yarakatiye gufungwa burundu.
Mu masezerano y’amahoro; Israel yemeye kuzarekura imfungwa 1,000 ziganjemo abantu yafashe tariki 08, Ukwakira, 2023 ariko batagize uruhare rutaziguye mu gitero cya Hamas.
Icyo abantu bakwiye kumenya ni uko nta gika na kimwe kiri mu masezerano ya Israel na Hamas cyemeza ko hari umuntu wa Hamas uri mu bagabye igitero muri Israel tariki 07, Ukwakira, 2023, uzarekurwa.
Bisa naho mu bazarekurwa harimo n’abafashwe mu ntambara zabaye mbere kuko hari umuturage wa Israel witwa Avera Mengistu wafashwe na Hamas mu mwaka wa 2014 na Hisham-al Sayed wafashwe mu mwaka wa 2015 nabo bazarekurwa bishingiye ku masezerano avugwa muri iyi nkuru.
Kurekura buri muntu muri abo bizagendana no kurekura abandi bari hagati ya 30 na 47 Israel yafashe.
Binateganyijwe ko hari umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ugomba gutorwa kugira ngo ube ushyigikiye ayo masezerano y’amahoro.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga witwa Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani ashima uruhare Perezida Joe Biden n’uzamusimbura ari we Donald Trump bagize kugira ngo ibiganiro by’amahoro hagati ya Israel na Hamas bitange umusaruro.

Uyu mugabo niwe wayoboye itsina rya Qatar ryakoze ubuhuza hagati ya Israel na Hamas.
Icyakora hari ingingo zimwe na zimwe zikiganirwaho kugira ngo zizemeranyweho mu gihe kiri imbere, gusa hari icyizere ko nazo zizatanga igisubizo kinogeye abarebwa nazo.