Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Yashimye Imikoranire Ye Na Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ngirente Yashimye Imikoranire Ye Na Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2025 6:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Edouard Ngirente yari amaze imyaka umunani ayoboye Guverinoma.
SHARE

Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Intebe muri Guverionoma y’u Rwanda yasimbuwe; ashimira Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu gihe yari amaze ayoboye abandi ba Minisitiri.

Kuri X, Ngirente yanditse ko mu myaka amaze muri izo nshingano yungutse byinshi, ayiboneramo ubumenyi bwamufashije kuzuza neza ibyo yari ashinzwe.

Uwamusimbuye  Dr. Justin Nsengiyumva yigeze kuba umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road hari mu mwaka wa 2016.

Muri Minisiteri y’uburezi yahabaye Umunyamabanga Uhoraho hari muwa 2008 kandi hagati y’umwaka wa 2005 kugeza mu wa 2008 yari mu nshingano nk’izi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.

Ni umuhanga mu bukungu kuko abifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester yo mu Bwongereza.

Kimwe mu byo Dr. Edouard Ngirente azibukirwaho ni uburyo bwe bwo gusobanura ibijyanye n’ubukungu bwumvikanagamo n’urwenya kandi bisobanutse neza.

Ubwo aheruka mu Nteko ishinga amategeko, Abadepite bakamubaza iby’uko nta mushaharafatizo uri mu Rwanda, yabasubije ko kuwushyiraho ari ikibazo kigoye kuko bivuze ko n’umukozi wo mu rugo yajya ahembwa angana atyo kandi wenda yenda kungana n’ay’umukoresha.

Kuri we, ibyo byaba ari ikibazo kuko byasaba ko na shebuja asaba abamukoresha kumuzamurira umushahara bikaba byavamo umutwaro ukomereye igihugu.

Mu mpera za 2017 nibwo yasimbuye Dr. Anastase Murekezi mu nshingano za Minisitiri w’Intebe.

Nsengiyumva yaje muri uyu mwanya  avuye muri Banki y’igihugu aho yari Guverineri wayo wungirije Soraya Hakuziyaremye usanzwe uyiyobora.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva.
TAGGED:featuredGuverinomaImikoranireIntebeKagameMinisitiriNgirenteNsengiyumva
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore Yafashwe Ashaka Kwica Netanyahu 
Next Article Hari Abahanzi Nyarwanda Bivanye Muri Uganda-Rwanda Music Festival
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?