Ngoga Yahaye Perezida Wa Kenya Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda

Amb Martin Ngoga 🇰🇪kuri Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Umugabo uherutse kugenwa ngo ahagararire u Rwanda muri Kenya ari we Ambasaderi Martin Ngoga yaraye ahaye Perezida w’iki gihugu inyandiko zimwemerera gutangira imirimo.

Nyuma yo kuziha Perezida William Samoei Ruto, Ngoga yavuze ko u Rwanda rwishimira gukorana na Kenya mu ngeri zitandukanye z’ubutwererane kandi ngo ni umubano umaze igihe.

Martin Ngoga kandi yashimye umuhati Kenya ishyira mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari, aha akaba yashakaga kuvuga ku ruhare Uhuru Kenyatta( by’umwihariko) agira mu gukemura ibibazo bimaze imyaka bishyamiranya M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Perezida Ruto nawe yavuze ko igihugu cye kishimira umubano gifitanye n’u Rwanda mu nzego zirimo urw’imari, urw’uburezi n’ahandi.

- Advertisement -

Mbere y’uko agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga yahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EALA.

Ni inshingano yabonye nyuma y’indi myaka myinshi yari amaze ari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Muri Kenya yasimbuye Ambasaderi Richard Masozera woherejwe guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Czech.

Perezida wa Kenya William Ruto aherutse gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yakiriwe kandi aganira na mugenzi we Paul Kagame.

Muri iyo minsi, Abaminisitiri bo ku mpande zombi basinyanye amasezerano y’ubutwererane hagati ya Kigali na Nairobi yo mu buhinzi, ubuzima, kubakira urubyiruko ubushobozi, ubufatanye mu by’umutekano, ishoramari n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version