Nyamasheke: Bamwibye Ayo Yakuye Mu Kugurisha Inka

Bamwibye Frw 300,000, basanga barangije kurya 1/2

Abaturage baherutse gukorana na Polisi bafata abasore bakekwagaho ubujura bakoreye umuturage bamwambura frw 300,000 yari avuye kugurisha inka nyuma baramukubita bamugira intere.

Ku bw’amahirwe abo bajura barafashwe, umuturage nawe ntiyahasiga ubuzima.

Byabaye taliki 30, Kanama, 2023 ubwo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karengera,  Polisi yafataga abasore babiri bafite imyaka 23 y’amavuko na mugenzi wabo w’imyaka 30.

Yabakekagaho gutangirira umuturage mu nzira bakamwambura telefone na Frw 300,000 nyuma yo kumukomeretsa, bakamusiga ari intere.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ugeze aho byabereye.

SP Karekezi ati: “ Tukimara guhabwa amakuru ku wa Gatatu saa mbiri z’ijoro n’umuturage wasanze uwibwe aryamye mu nzira nyuma yo gukomeretswa n’abantu batahise bamenyekana, bakamwambura ibihumbi 300Frw na telephone. Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha abacyekwa, baza gufatwa mu gicuku hafi saa sita z’ijoro, ubwo bari bavuye mu kabari ko mu isanteri y’ubucuruzi ya Mwezi.”

Karekezi avuga ko bariya bantu bakibona abapolisi, umwe muri bo yajugunye telefoni agamije guhisha ibimenyetso ariko ngo byaje kugaragara ko yari iy’uwo bibye.

Abapolisi barabasatse babasangana Frw 114,900 basigaranye ndetse n’ibilo birindwi  by’inyama bari baguze mu mafaranga bari bakoresheje.

Abafashwe biyemereye ko uko ari batatu bibye umuturage amafaranga batari bakamenya umubare wayo, bamutegeye mu nzira mu Mudugudu wa Boli, akagari ka Miko mu Murenge wa Karengera.

Babwiye Polisi ko  mbere yo gutega uriya muntu bari bamaze gukusanya amakuru y’uko avuye kugurisha inka.

Amafaranga bamwambuye bahise bajya ‘kuyanywera’ mu kandi kagari kitaruye akabo.

Ako kagari ni aka Akagari ka Mwezi.

Icyakora ubwo batahaga basanze abapolisi babateze barabafata.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Karengera kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Polisi isaba urubyiruko gukoresha amaboko n’ubwenge bwabo bakiteza imbere, bakava mu byo guhora bumva ko bazatungwa n’ibyo abandi baruhiye.

 

Ingingo ya 168 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version