Nyarugenge: Abantu 6 Bo Mu Muryango Umwe Bishwe N’Impanuka

Abantu bari bayirimo bari bagiye gusura abavandimwe ku Mugina wa Kamonyi

Ahitwa Norvège mu Karere ka Nyarugenge habereye impanuka y’imidoka yari itwaye abantu 12 bari bagiye gusura benewabo b’i Kamonyi hapfamo batandatu.

Ni amakuru yemezwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Réné Irere.

Irere avuga ko bishoboka cyane ko umushoferi yari ananiwe, agasinzira imodoka ikarenga umuhanda ikagonga inzu n’ibiyikikije.

Icyakora iperereza ryatangijwe ku cyaba cyateye iyi mpanuka ikomeye.

- Kwmamaza -

Iyi mpanuka yabereye hafi y’Umudugudu w’i Norvège mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru Taarifa icyesha Polisi avuga ko abantu bari bari muri iriya modoka bari bagiye gusura benewabo baba ku Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Uretse abantu batandatu bapfuye, abandi batanu bakomeretse cyane, umwe niwe wakomeretse bidakanganye.

Senior Superintendent of Police(SSP) Réné Irere asaba abashoferi kujya baryama bakaruhuka kandi bikirinda umuvuduko cyangwa ikindi cyatuma umutimawabo utagoma ku kinyabiziga batwaye.

Ikindi ni uko umushoferi yayorokotse ubu akaba arembeye kwa muganga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version