Abantu 8,000 baturutse imihanda yose bahurira kuri Stade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma bibuka imiryango y’Abatutsi abari bayigize bose bishwe barashira.
Imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu barenga 60,000 barishwe muri Jenoside ntahagira usigara.
IBUKA muri mwaka irabibuka, ikibuka amazina yabo n’imibereho bahoranye, igikorwa cyo kubibuka kuri iyi nshuro cyaraye kibereye mu Karere ka Ngoma.
Mu kubibuka hari abarokotse Jenoside, abahagarariye urubyiruko, abayobozi mu nzego z’ubuyobozi zaba iza Politiki n’iza kidini n’abandi.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo hasomewe amazina y’abari bagize iriya miryango yazimye, abarokotse bavuga ibyiza ababo bahoranye byabarangaga mu mibanire n’abandi.
Abayobozi babwiye abarokotse Jenoside ko nta bintu nka biriya bizongera kuba mu Rwanda.
Bemeza ko urugendo rw’ubwiyunge n’ubumwe mu Banyarwanda ruzakomeza kandi ko ari rwo shingiro rw’iterambere ry’Abanyarwanda.