Rihanna Yapfushije Se

Umunyamerikakazi ukomoka mu birwa bya Barbados witwa Rihanna yapfushije Se witwa Ronald Fenty wari ufite imyaka 70.

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 31, Gicurasi, 2025 nibwo uyu mubyeyi yapfiriye mu Murwa mukuru wa Leta ya California witwa Los Angeles.

Iwabo muri Barbados niho yabikiwe bikozwe n’Ikigo Ntaramakuru bya Barbados kitwa Starcom Network News.

N’ubwo nta tangazo riravuga icyamuhitanye, Ikinyamakutu The International News kivuga ko yari amaze igihe gito arwaye.

- Kwmamaza -

Abo mu muryango wa Rihanna bahise bajya mu kiriyo cyo gusezera ku mubyeyi wabo.

Rihanna abuze Se mu gihe yiteguraga kumuha undi mwuzukuru kuko atwite inda nkuru.

N’ubwo mu bihe bitandukanye Rihanna yagiranye ibibazo na Se, bari bamaze igihe biyunga.

Hari hashize igihe gito Fenty avuze ko yishimira umukobwa we kuko ‘azi ubwenge’.

Rihanna afite inshuti ye babana kandi bamaranye igihe yitwa A$AP Rocky.

Byatangiye umubano mu mwaka wa 2020 kugeza n’ubu.

Mbere ye, Rihanna yari kumwe na Hassan Jameel hari guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2020.

Jameel ataraza hari Chris Brown babanye mu byiciro ni ukuvuga hagati ya 2007 kugeza muwa 2009 no guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu wa 2013.

Icyakora Rihanna yigeze kugacishaho na Drake n’ubwo ibyabo byahoraga ari hasi hejuru.

Rihanna ari mu bahanzi bake ku isi batunze Miliyari y’amadolari ya Amerika($).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version