Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Nabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Ngoma: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Nabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2024 3:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwo bugizi bwa nabi bwabereye muri Rubago mu Murenge wa Rukumberi muri Ngoma
SHARE

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar yabwiye itangazamakuru ko umukecuru w’imyaka 66 witwaga Pauline Nduwamungu wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abantu batahise bamenyekana.

Yari atuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Uyu mubyeyi  yari asanzwe abana n’umwana muto wigaga.

Yishwe n’abantu batahise bamenyekana ku wa Kane tariki ya 14, Ugushyingo 2024, bimenyekana kuri uyu wa Gatanu,nyuma y’uko bamwe mu baturanyi bamushakishije bakamubura.

Amakuru avuga ko yishwe ku manywa ababikoze bamuca umutwe igihimba bagita mu kimpoteri.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu umutwe we wari utaraboneka.

Kigali Today yanditse ko nyuma yo kumubura, abaturanyi bakomeje kumushakisha, baza kubona ikimoteri gisibye, baba ari ho bamushakira, basangamo umubiri we.

Perezida wa IBUKA ati “Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimpoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe. Aho bukereye abantu batangiye gushakisha aho yaba ari kuko bari baraye batamubonye niko kumubona bamusanga mu kimoteri yakuweho umutwe.”

Avuga ko abamwishe bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda wa kaburimbo hagati y’abandi bantu ibipangu bihana imbibi.

Ikindi ni uko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, bikaba bikekwa ko ababikoze babitewe no kwigiramo ingengabitekerezo yo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.

Hagati aho hari abantu babiri batawe muri yombi ngo babazwe nib anta ruhare babigizemo.

TAGGED:featuredJenosideNgomaRukumberiUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Ashaka Ko Ibinyamakuru Bimwishyura Miliyari $10 Kuko Byamusebeje
Next Article Kagame Yakebuye Abastar Bica Ikinyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?