Nyuma Yo Gutombora Rwamagana City FC, Gasogi Yivanye Mu Cy’Amahoro

Ibaye ikipe ya kabiri itangaje mu makipe akomeye itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023. Itangazo ry’ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko byakozwe ku ‘mpamvu zitabaturutseho’.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08/02/2023  ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”  haraye habereye tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’amahoro mu ijonjora ry’ibanze.

Gasogi United  yatomboye Rwamagana City FC.

Nyuma gato y’iyo tombola, Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanze itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko yamaze kuva mu gikombe cy’Amahoro kubera impamvu zitayiturutseho.

- Advertisement -

Yahise iba ikipe ya kabiri isezeye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro nyuma ya AS Kigali yatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu mikino ya shampiyona.

APF WFC nayo yari iherutse gusezera muri iri rushanwa n’ubwo ibarizwa mu cyiciro cya kabiri ikaba atariyandikishije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version