Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngororero: Arashakishwa Kubera Kwica Murumuna We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngororero: Arashakishwa Kubera Kwica Murumuna We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2023 1:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Antoine Ndayishimiye wo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arashakishwa n’inzego z’umutekano zimukurikiranyeho kwica murumuna we witwa Françosi Ryumugabe.

Iby’uru rupfu byabaye saa sita z;ijoro kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023.

Ikindi kandi ngo ni uko bapfaga ibibazo byo mu muryango.

Nyakwigendera yari afite imyaka 60 y’amavuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye itangazamakuru ko Ndayishimiye yakimbiranye  n’umuvandimwe we bararwana, afata ibuye arimukubita muri nyiramivumbi ajyanwa kwa muganga agezeyo arapfa.

Nkusi avuga ko Ndayishimiye Antoine yamaze kwica umuvandimwe we ahita acika, inzego z’ubuyobozi zikaba zatangiye kumushakisha.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kubera ko bihanwa n’amategeko.

Avuga ko u Rwanda rufite inzego zishinzwe guhana abica amategeko bityo ko kwihanira ubwabyo ari ubwicamategeko.

Amakuru atangwa n’umuhungu wa nyakwigendera avuga ko bapfaga isambu basigiwe n’umubyeyi wabo.

Ndayishimiye yavugaga ko mukuru we agomba kumwongera isambu kuko iyo yahawe ku ruhande rwe ari nto.

Aho ngo niho hakomotse intonganya.

Ntibyarangiriye aho kubera ko haje kuririraho indi ngingo y’uko Ryumugabe ari we waroze Nyina wa Ndayishimiye( bari bahuje Se gusa) uherutse gupfa.

Umurambo wa Ryumugabe François wajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Muhororo mu gihe utegerejwe gusuzumwa.

Yasize abana batanu.

TAGGED:featuredGutorokaIbitaroKwicaMuhororoNgororeroUmugaboUmuvandimwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Haribazwa Aho Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Ubushinwa Aherereye
Next Article Rwanda: Airtel Yabaye Iya Mbere Mu Kuzana 4G Yayo Bwite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?