Ngororero: Inkangu Yafunze Umuhanda, Imashini Zo Kuwutunganya Ntizihagije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane inkangu yaguye ifunga umuhanda uhuza Muhanga, Ngororero na Nyabihu( ahitwa Mukamira) kandi ni umuhanda ukoreshwa n’abacuruzi bavana ibicuruzwa mu Rwanda babijyanye i Goma banyuze muri Rubavu.

Nyuma y’uko inkuru imenyekanye, hatangiye ibikorwa byo gukura ibitaka mu muhanda ariko kubera ubwinshi bwabyo, abaturage bavuga ko bisaba kongera umubare w’imashini n’amakamyo.

Kubera ko ari umuhanda usanzwe ukoreshwa cyane, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ryatangaje ko umuhanda uri gukoresha ari uwa Kigali- Musanze- Rubavu.

Umuhati wo gukura ibitaka mu muhanda ushobora kurara utageze ku ntego kubera ubwinshi bwabyo.

- Advertisement -

Hari umuturage wo muri kariya gace wabwiye Taarifa ko bari bamaze iminsi bafite impungenge z’uko hashobora kuzaba inkangu kubera ubwinshi bw’imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda hose by’umwihariko no muri kariya gace isa n’idakuraho.

Icyakora Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police ( SSP) René Irere atanga icyizere.

Yabwiye Taarifa ko abakozi boherejwe gukura ibitaka muri uriya muhanda, bari gukora akazi neza.

Ngo bari gukora uko bashoboye k’uburypo haboneka igice kimwe cy’umuhanda cyakoreshwa mu gihe umuhanda wose utaraba nyabagendwa.

Ibitaka byabaye byinshi mu muhanda
Bari kugerageza kubivana mu muhanda byose ariko ni byinshi.
Inzira ntikiri nyabagendwa
Bishobora kumara iminsi myinshi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version