Nguesso ‘Afite Amahirwe’ Yo Kongera Kuyobora Congo-Brazzavile

Hasigaye amasaha make ngo abatuye Congo-Brazzaville batore Umukuru w’igihugu. Bwana Denis Sassou Nguesso niwe uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa, akayobora indi manda ya gatandatu.

Abagize Ishyaka ritavuga rumwe na Leta bafashe umwanzuro wo kubuza abayoboke babo kuzayitabira.

Denis Sassou Nguesso yari amaze imyaka 36 ayobora kiriya gihugu, ubu arifuza indi manda y’imyaka itanu, akikazarangira ayoboye Congo-Brazzaville imyaka 41.

Muri iki gihe afite imyaka 77 y’amavuko.

Yigeze kuyobora kiriya gihugu guhera muri 1979 kugeza 1992 ava ku butegetsi bufatwa na Pascal Lisouba, ariko nyuma aza kumutera coup d’état abusubiraho.

Hari umuhanga muri Politiki wo muri Congo-Brazzaville witwa Alphonse Ndongo wavuze ko byanze bikunze Nguesso azatsinda amatora ariko ngo no muri manda itaha irazarangira adakemuye ibibazo abaturage be bafite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version