Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ari amaze iminsi ahabwa abapolisi ba Lesotho. Ari muri Lesotho ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya kiriya gihugu witwa Commissioner of Police Holomo Molibelli.
IGP Munyuza ari muri kiriya gihugu mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Umuhango wo guha bariya bapolisi impamyabumenyi wari uyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho witwa Dr. Moeketsi Majoro akaba ari nawe mushyitsi mukuru.
Abapolisi 294 nibo barangije amasomo yabo yaberaga mu ishuri rya Polisi riri mu Murwa mukuru Maseru.
Muri Kanama, 2021 abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byombi( u Rwanda na Lesotho) IGP Dan Munyuza na Commissioner of Police Holomo Molibeli bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye harimo no kurwanya iterabwoba.
Lesotho ni igihugu cya kabiri cyo muri Afurika y’Amajyepfo gisinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye muri byinshi harimo no kurwanya iterabwoba.
Mbere ya Lesotho, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Malawi mu bufatanye mu by’umutekano, amasezerano akaba yarashyizweho umukono n’Abakuru ba Polisi z’ibihugu byombi.
Ku byerekeye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho itangazo ryasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama, 2021, rivuga ko ariya masezerano akazakemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka kandi buri ruhande rukabyungukiramo.