Niba Utakwambara Ubusa Mu Bantu Ntukabwambare Ku Mbuga Nkoranyambaga- RIB

Dr. Murangira asaba abantu kureka ibyaha

Ubugenzacyaha busaba Abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bica amategeko harimo no gukoresha nabi imbugankoranyambaga. Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Thierry B. Murangira avuga ko niba bidakwiye ko umuntu yiyambika ubusa mu ruhame, bitanakwiye ko abikorera ku mbuga nkorayambaga.

Yabwiye Taarifa ko abantu bagombye kuzirikana ko imbuga nkoranyambaga ari ahantu heza ho kubyaza umusaruro kuko ikoranabuhanga ari ingenzi.

Icyakora ngo kirazira kuzikoresha bica amategeko mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati: “ Abanyarwanda bagomba kuzirikana ko imbuga nkoranyambaga atari ahantu ho gukorera ibyaha. Ni ahantu ho kubyaza umusaruro ariko mu buryo butagongana n’amategeko.”

- Advertisement -

Urwego rw’ubugenzacyaha buvuze ibi nyuma y’uko hari abantu batandukanye rwatawe muri yombi, mu bihe bitandukanye, rubakurikiranyweho gukorera ibyaha kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Uwa vuba aha ni uwitwa Nibishaka Théogène usanzwe usengera mu Itorero rya Pantekote ADEPR uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mbere ye hari abandi benshi barimo uwitwa Yongwe wahoze nawe ari Pasiteri.

Ku rundi ruhande, Ubugenzacyaha bushima abantu muri rusange ko bari kwitwara neza mu mpera z’umwaka wa 2023 kandi bukabasaba kuzabikomeza haba mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ndetse na nyuma y’aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version