Nidufatanya tuzatsinda imbogamizi k’umutekano muri EAC- Gen J.Jacques Mupenzi

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Jean Jacques Mupenzi wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza ibiganiro by’abakuru b’ingabo zigize Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara (East African Standby Force), yavuze ko ubufatanye buhamye ari bwo buzatuma umutekano usesuye ugerwaho.

Gen Mupenzi yashimye bagenzi be uruhare bagira mu kugarura amahoro n’ubwo hakiri umutekano muke mu duce two mu Ihembe ry’Afurika no muri bimwe mu bihugu bya EAC nka DRC.

Yagize ati: “ Agace dutuyemo gakomeje kugaragaramo umutekano muke cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ndetse no mu Ihembe ry’Afurika. Ubufatanye buhamye n’imbaraga tubishyiramo nibyo bizatuma dutsinda imbogamizi ku mutekano muke.”

Yavuze ko ikindi gikenewe ari ugukurikiza umuyoboro bahawe n’Abayobozi bo muri Afurika yunze ubumwe kuko ari bo bashinzwe gushyiraho Politiki zigamije amahoro n’iterambere ry’Afurika.

- Advertisement -

Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi yarangije ijambo rye asaba ibihugu byose bigize uriya mutwe w’ingabo kubahiriza ibyo byiyemeje kugira ngo intego zawo zigerweho.

Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba zihora ziteguye gutabara(EASF) Brigadier Gen   Shifewaw Zaifa Gatechew ukomoka muri Ethiopia yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo muri aka karere hakiri umutekano muke, ariko bakora uko bashoboye kugira ngo hagaruke amahoro.

Avuga ko bikorwa binyuze mu kuganira n’abafata ibyemezo bya Politiki ariko nabo bagahora biteguye  ko aho byaba ngombwa ko batabara babikora bidatinze.

Abari muri iyi nama bararebera hamwe uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe n’uko iy’umwaka utaha izakoreshwa nyuma babifateho ibyemezo.

Barareba kandi uko icyorezo COVID-19 cyagize ingaruka ku mikorere yabo n’icyakorwa ngo bakomeze akazi kabo n’ubwo iki cyorezo cyaba kitaracika.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28 ikaba izarangira taliki 17 Ukuboza, 2020 nyuma yayo ku wa Gatanu taliki 18, Ukuboza, 2020 hakazaba inama izahuza ba Minisitiri b’ingabo nab’umutekano bo mu bihugu bigize ririya huriro.

Nta ntumwa u Burundi bwohereje
CG Rwigamba Georges uyobora RCS
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Juvenal Marizamunda
Lynder Nkuranga, umuyobozi mukuru wungirije mu rwego rw’igihugu rw’iperereza(NISS) ushinzwe iperereza ryo hanze
Uganda yari ihagarariwe

Photos@Kigali Today(Flickr)

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version