Nigeria: Abakuru b’Imiryango mu Majyaruguru barashaka ko Buhari yegura

Nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize bugahitana abahinzi Leta ivuga ko bageraga ku110, ubu Abakuru b’Imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abandi batuye mu Majyaruguru ya Nigeria basabye  Perezida Buhari kwegura kuko yananiwe.

Ubwo Gen Muhammadu Buhari yiyamamarizaga kuyobora Nigeria asimbuye Goodluck Jonathan muri 2015 yasezeranyije abatuye Amajyaruguru y’igihugu cye  by’umwihariko ko azahashya abarwanyi ba Boko Haram.

Abasaza bagize Ihuriro ry’Abakuru b’Imiryango yo mu Majyaruguru ya Nigeria ryitwa (Northern Elders Forum) basohoye itangazo bavuga ko Buhari yananiwe bityo bamusaba kuva ku butegetsi.

Bavuga ko ubwicanyi buheruka gukorerwa mu gace batuyemo bwaberetse ko adashoboye kurinda abaturage be.

- Advertisement -

Izi nararibonye za Nigeria zivuga ko Buhari atagiha agaciro ubuzima  bw’abaturage be.

Ubutumwa bwabo bugira buti: “ Abasaza bayobora imiryango y’abatuye Nigeria y’Amajyaruguru twifatanyije n’abandi baturage mu kwamagana ubwicanyi buherutse gukorerwa abatuye Borno n’abandi bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Twakomeje kwamagana ubwicanyi bubera muri Borno ariko dusanga ubutegetsi bwa Buhari bubirenza amaso.”

Bavuga ko iyo bitegereje basanga nta kintu na kimwe mu bikubiye mu isezerano Buhari yabahaye ubwo yiyamamazaga muri 2015 yashyize mu bikorwa.

Aba basaza bemeza ko ubundi mu gihugu gifite Demukarasi kandi kihagazeho, iyo umuyobozi atujuje ibyo yemereye abaturage yegura.

Kuri bo ngo igihe kirageze kugira ngo Muhammadu Buhari yegure.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 01, Ukuboza, 2020 umuyobozi wa Boko Haram witwa Abubakar Shekau yemeye ko abarwanyi be ari bo baherutse kwica abahinzi bo muri Borno ariko avuga ko abishwe ari 73 atari 110.

Ivomo: Daily Post

Taarifa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version