Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nigeria: Abantu 103 Bapfiriye Mu Mpanuka Y’Ubwato
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nigeria: Abantu 103 Bapfiriye Mu Mpanuka Y’Ubwato

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2023 9:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bari bavuye gutaha ubukwe barohomye, abagera ku 103 barapfa. Byabereye muri Leta ya Kwara ituranye ni iya Niger muri Nigeria.

Barohamye mu mugezi wa Niger uca hagati y’izi Leta nk’uko Polisi ya Nigeria ibyemeza.

Nta nkuru ibabaje nk’iyi yaherukaga kuvugwa mu migezi yo muri Nigeria.

Icyakora iyo hari impaunuka nk’iyi ibaye, ihitana benshi kubera ko ubwato bwo muri kiriya gihugu bukunda gupakira ibintu byinshi  bugatwara n’abantu benshi kandi bushaje.

Birushaho kuba bibi mu gihe cy’imvura nyinshi, amazi akarenga inkombe z’imigezi agateza imyuzure.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi yo mu Ntara ya Kwara witwa Okasanmi Ajayi yabwiye AFP ko imibare y’abaguye muri iriya mpanuka ishobora kuza kwiyongera kubera ko hari imibiri itaraboneka.

Ibikorwa byo gushakisha indi mibiri ngo barebe niba hari ababa bagihumeka irakomeje.

Polisi ivuga ko abapfuye biganjemo abo mu bice bya  Ebu, Dzakan, Kpada, Kuchalu na Sampi, bose bakaba abo mu gace ka Patigi ko muri iriya Ntara.

Guverineri w’iriya Ntara yihanganishije ababuze ababo.

Muri Gicurasi, 2023 ubundi bwato bwararohamye abana 15 bahasiga ubuzima, abandi 25 baburirwa irengero.

Byabereye muri Leta ya Sokoto iri mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru bwa Nigeria.

Mu gihe [gishize] kingana n’umwaka, hari ubundi bwato bwarohamye abana 29 bahasiga ubuzima.

Abo bana bavuye gutashya inkwi batega ubwato bari basanze ku mwaro, ariko ntibagera imuhira amahoro.

Mu Ukuboza, 2022 indi mpanuka y’ubwato ikomeye yahitanye abantu 76 barohamiye ahitwa Anambra mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Uruzi rwa Niger nirwo runini mu Burengerazuba bw’Afurika kandi rukaba ihuriro ry’ibihugu byinshi byo muri iki gice cy’Afurika.

Rukora ku bihugu birimo Niger, Nigeria, Mali, Benin na Guinea.

Ibihugu bikorwaho n’uruzi rwa Niger
TAGGED:AbanaAfurikafeaturedImpanukaNigerNigeriaUruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Biyogazi Mu Midugudu Y’Ikitegererezo Zarumye
Next Article Umuhati Wa Gacinya Wo Kujya Muri FERWAFA Ukomeje Kuba Impfabusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?