Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nigeria: Abantu 600 Bishwe N’Umwuzure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nigeria: Abantu 600 Bishwe N’Umwuzure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2022 9:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gace ka Lagdo muri Nigeria ariko haturanye na Cameron hari inkuru mbi y’abantu barenga 600 bamaze kubarurwa ko bapfuye bazize amazi menshi yatewe n’umwuzure wakuriwe n’imvura ihamaze iminsi ndetse n’isandara ry’urugomero rw’amashanyarazi ruri hafi aho.

Abandi bantu bagera kuri miliyoni 1.3 bamaze kuvanwa mu byabo bahungishwa amazi akomeje kwiyongera muri kariya gace.

Leta ya Nigeria yasohoye gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi byo gufasha bariya baturage kugira ngo barindwe indwara zaturuka kuri ariya mazi yibasiwe Leta 27 muri Leta 36 zigize iki gihugu.

Umwuzure warengeye amakamyo yari yaje kunywesha ngo akomeze urugendo

Igiteye impungenge kurushaho ni uko amazi akomeje guteza umwuzure kandi ngo ntabwo ari hafi guhagarara.

Bivugwa ko imihindagurikire y’ikirere iri kugira uruhare rugaragara mu kwiyongera kw’imvura iri kugwa muri Nigeria muri iki gihe.

Minisitiri muri Nigeria ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi witwa Sadiya Umar Farouq yabwiye CNBC ko bamwe mu bayobozi bo muri za Leta zibasiwe n’uriya mwuzure, bitinze gufata ingamba zirimo gusaba abaturage kwimuka none abantu benshi bahasize ubuzima.

Muri iki gihe ariko, gahunda ni gukorwa uko bishoboka kose ntihagire abandi bantu bahitanwa n’ubwiyongere bw’amazi.

Abenshi bari kwimurwa bakavanwa ahantu hashobora kubateza akaga.

Ikibazo kinini ni uko n’imigezi nka Niger nayo yuzuye.

Amazi y’iyi migezi yatumye imyuzure ivuka, yangiza imyaka yari ihinze hafi aho.

Bivuze ko abantu bagomba kwitega inzara ndetse n’indwara zituruka ku mazi mabi yatewe n’imyuzure.

 

TAGGED:AmaziNigeriaUmwuzure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Gatabazi Avuga Ko Guha Abaturage Serivisi Mbi Atari Intego Y’Umuyobozi
Next Article Umukozi Wo Mu Rugo Yafatanywe Miliyoni Frw 1.5 Bivugwa Ko Yibye Shebuja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?