Nirere Na Etienne Begukanye “Heroes Cycling Cup 2023”

Mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru Taliki ya 29 Mutarama, 2023 habereye isiganwa ku magare  mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari wizihizwa buri taliki 01, Gashyantare.

Ku ruhande rw’abagabo, Tuyizere Étienne ukinira Benediction Club niwe wahize bagenzi be, n’aho mu bakobwa Nirere Xaverine arabasiga bose.

Iri siganwa ryabimburiye ayandi azategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu 2023.

Rikinwa k’ubufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Abakinnyi baturutse mu makipe 18, batarimo batandatu bagize Team Rwanda iri gukina La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon n’abandi bajyanye n’Ikipe ya May Stars muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nibo baryitabiriye.

Bahagurukirye kuri BK Arena saa yine, berekeza kuri Cogebanque- ku Cyicaro cy’Akarere ka Gasabo- bamanuka Radio Tele 10, bafata RDB- SP Gishushu- baboneza MTN- Auto-xpress- , ngabo ku  Bitaro bya Kibagabaga- Sitasiyo ORYX- Sitasiyo bakomereza kuri Station ya ENGEN- batunguka ku Igicumbi cy’Intwari bahagararira kuri BK Arena.

Ni intera ireshya  n’ibilometero 11,6.

Abagabo bazengurutse iyi ntera inshuro 10 zireshya n’ibilometero 116,  Tuyizere Étienne wa Benediction Club- Kitei Pro 2020 ababana uwa mbere.

Yakoresheje amasaha atatu, iminota 15 n’amasegonda 50.

Etienne yabarushije umuriri ubwo bagerezaga kugera Kimironko.

Yaje akurikiwe na Habimana Jean Eric wegukanye iri siganwa ubwo ryabaga bwa mbere mu 2020.

Habimana wa Inovotec Cycling Team yageranye ku murongo na Masengesho Vainqueur wa Benediction Club Kitei Pro, bombi basizwe umunota umwe n’amasegonda atatu.

Uwahatanye cyane ariko ntaze muri batatu ba mbere ni Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kane, akurikiwe na mugenzi we bakinana muri Benediction, Uwiduhaye mu gihe inyuma yabo haje Niyonkuru Samuel na Nzafashwanayo Jean Claude ba Inovotec naho Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Team aba uwa munani.

Abakinnyi batatu ba mbere mu bagabo bakuru ni na bo bahembwe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Abitabiriye isiganwa muri rusange bari abantu  45, ariko abarirangije ni 25.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version