Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yanditse ibaruwa mu Gisipanyolo asobanura neza icyo yashakaga kuvuga ubwo yatangazaga ko abavuga ko ubutinganyi ari icyaha gikwiye guhanwa n’inkiko( crime) bibeshya. Yemeza ko ahubwo ari icyaha ku Mana( sin).
Inyandiko ye mu Gisipanyolo yashyizwe mu Cyongereza n’ikinyamakuru kitwa Outreach gikunze gutangaza amakuru y’abatinganyi ndetse n’ibyo bagezeho mu mibereho yabo.
Ibaruwa yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Mutarama, 2023. Muri yo Papa Francis yavuze ko gushyira ubutinganyi mu bitabo by’amategeko ahana ibyaha mu bantu ari bibi kandi bidakwiye.
Ni ibyo yise ‘neither good nor just’.
Yasobanuye ati: “ Ubwo navugaga ko ubutinganyi ari icyaha ku Mana navugaga ko ubwabwo budahije n’inyigisho za Kiliziya gatulika. Hari aho zivuga ko imibanano mpuzabitsina yose idakozwe hagati y’abashakanye ari icyaha.”
Iyi baruwa Papa yayanditse asubiza ubusabe bw’umupadiri w’Umunyamerika witwa James Martin wamwandikiye amusaba ibisobanuro byumvikana neza ku byo yari amaze iminsi atangarije Associated Press.
Kuva Papa Francis yima ingoma y’ubushumba bwa Kiliziya gatulika mu mwaka wa 2013 yatangiye kwereka isi ko adatsimbaraye ku mahame yayo ya kera ahubwo ko hari ibyo abantu bagombye kubina mu ndererwamo y’aho isi igeze muri iki gihe.
Ibi byatumye hari bamwe mu bakomeye muri Kiliziya gatulika batamwumvise neza.
Mu ibaruwa ya Papa Francis twavuze haruguru hari aho avuga ko abantu batorohera abandi, ngo babereke urukundo n’ubwo haba hari ibyo badahuza, nabyo ari icyaha imbere y’amategeko y’abantu.
Mu yandi magambo, Papa Francis asanga kutorohera abo mutabona ibintu kimwe ari icyaha kijyanwa mu nkiko aho kugira ngo hajyanwe yo abakora ubutinganyi.
Kuri we, iby’ubutinganyi bireba Imana n’amadini ntabwo bireba Leta n’inkiko zazo.