Norresken Kigali House Yahawe Umuyobozi Mushya

Uwo ni Elie Habimana wasimbuye Pascal Murasira wari usanzwe uyobora iki kigo abantu bifashisha mu guhanga imishinga itandukanye yiganjemo iy’ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa Norrsken bwatangaje ko Elie Habimana yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami ryacyo ryo muri Afurika y’Iburasirazuba rifite icyicaro i Kigali.

Kuri uyu wa Kane taliki 28, Gashyantare, 2024 nibwo iki cyemezo cyatangajwe, Elie akazatangira imirimo ye kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Werurwe, 2024.

Elie Habimana yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’iri shami ryo muri Afurika y’Iburasirazuba rikorera i Kigali.

- Advertisement -

Yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya Norrsken House Kigali,  agatanga umusanzu mu bikorwa by’iki kigo byo gufasha ba rwiyemezamirimo baba ab’i Kigali cyangwa abo muri Afurika y’Uburasirazuba mu kubaka no gukurikirana imishinga yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken ku rwego rw’isi  Sara Kappelmark yavuze ko hashingiwe ku kazi Elie Habimana yakoze mu kumuha izi nshingano.

Ati: “Elie Habimana niwe mahitamo yari ahari agaragarira buri wese kandi adashidikanywaho, mu gihe cy’amezi twari tumaze dushakisha. Intego yacu iracyari ugutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda nk’ahantu haza imbere mu gufasha ba rwiyemezamirimo batanga impinduka, kandi twiyemeje kugira Norrsken House Kigali igicumbi cya ba rwiyemezamirimo bafite icyerekezo no guhanga udushya kuri uyu Mugabane.”

Kappelmark avuga ko “biteguye icyiciro kigiye gukurikiraho kizarangwa n’iterambere n’ubufasha buzatangwa binyuze muri Norrsken House of Kigali hamwe na Elie Habimana uzaba uyoboye itsinda ryacu ry’i Kigali.”

Norrsken Kigali House yatangiye imirimo mu 2021, kugeza kuri ubu ikorerwamo na ba rwayimezamirimo mu by’ikoranabuhanga 1, 200 biganjemo urubyiruko.

Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze kwinjiza miliyoni 45$.

Elie Habimana yavuze ko “nta cyahindutse ku ntego z’iki kigo.”

Ati: “Hamwe n’ibikorwaremezo dufite, ni igihe cyo gukuba kabiri umuhati wacu mu gushaka igishoro, ubumenyi, ndetse n’abo dukorana nabo hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo n’imishinga igitangira izakemura ibibazo bigoranye cyane muri iki gihe cyacu”.

Ishoramari ryose rya Norrsken mu Rwanda ubariyemo n’inyubako zayo ringana na miliyoni 20$.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version