Tchad: Utavuga Rumwe Na Leta Yaburiwe Irengero

Nyuma y’uko muri N’Djamena umurwa mukuru wa Tchad havuzwe coup d’état, ubu ibintu bikaba byasubiye mu buryo, biravugwa ko uwari uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi witwa Yaya Dillo yaburiwe irengero, bamwe bakemeza ko yishwe.

Uyu mugabo aravugwaho kuba ari we wateguye ibikorwa byo kugota ikicaro cy’urwego rwa Tchad rushinzwe iperereza ryitwa Agence Nationale de la Sécurité d’Etat.

Asanzwe ayobora ishyaka Parti Socialiste Sans Frontières, PSF.

Ikinyamakuru kigenga kiwa TchadOne kivuga ko guhera kuri uyu wa kana mu masaha ya kare  kugeza mu gicamunsi, mu Murwa mukuru humvikanye amasasu menshi hagati y’abashakaga kwigarurira inyubako za ruriya rwego n’ingabo zabateshaga kubikora.

- Advertisement -

Amakuru yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane avuga ko ibintu byazindutse byahosheje ariko ngo ubwoba ni bwose mu baturage.

Indi wasoma:

Tchad: Humvikanye Amasasu Mu Murwa Mukuru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version