Rwanda: Gukuriraho Imisoro Imwe Ku Modoka Z’Amashyarazi Byarazongereye

Kubera ko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kutinda ko ikirere cyarwo gikomeza guhumana rwakoze byinshi harimo no gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Si imodoka gusa kuko hasanzwe hari na moto zikora gutyo.

Kugira ngo abantu bifite n’ibigo binini nka MTN binini bashobore kuzitumiza, Leta yazikuriyeho imwe mu misoro.

Ibi byatumye guhera mu mwaka 2018 kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwinjira imodoka zikora muri buriya buryo zigera ku 150.

- Advertisement -

Ni umubare ukomeje kuzamuka.

Ubushake bwa Politiki bw’u Rwanda muri uyu mujyo bwagaragariye kandi mu byemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye taliki 14, Mata, 2021.

Imwe mu myanzuro yemeje ‘Politiki ivuguruye’ yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda, n’ingamba nshya zerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Icyo gihe kandi Guverinoma yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) washyirwaga ku modoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, batiri(ibyuma bitanga amashyarazi yatsa amatara) zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Inyinshi mu modoka zikoresha amashanyarazi zikorera mu Rwanda zikorerwa mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo.

IGIHE yanditse ko mu mwaka wa 2019 imodoka zikoresha amashanyarazi zageze ku modoka z 10, zikaba zari zifite agaciro ka miliyoni 181.1 Frw.

Mu 2020, imodoka zikoresha amashanyarazi zinjiye mu Rwanda zabaye 19,  zifite agaciro ka miliyoni 581.1 Frw.

Umwaka wa 2021 wagaragayemo izamuka cyane ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, kuko bwo hinjiye 65.

Ikigo MTN Rwandacell Plc nacyo giherutse kumurika imodoka nshya zo muri buriya bwoko cyazanye mu Rwanda.

Zamurikiwe itangazamakuru taliki 13, Ukuboza, 2021.

Imodoka 10 zikoresha amashanyarazi nizo zamuritswe. Zigomba gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali.

REMA Irabishima…

Imodoka zavuye i Remera zigana ku cyicaro gikuru cya MTN

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije Madamu Juliet Kabera icyo gihe yavuze  avuga ko gukoresha riziya modoka ari ingirakamaro mu mugambi u Rwanda rwihaye wo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bisanzwe biva mu binyabiziga.

Juliet Kabera avuga ko kuzana ziriya modoka bigaragaza ko kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bishoboka.

Ati: “ Ibi birerekana ko bishoboka ko abantu bashobora gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’ibyuka bijya mu kirere, bigahumanya ubuzima bw’ababihumeka.”

Kabera avuga ko uriya mushinga werekana ko abantu bashobora kuva k’ugukoresha imodoka zisanzwe bakajya ku zikoresha amashanyarazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version