Nshyigikiye Ubumwe Bw’Abanyarwanda- Min W’Ububanyi N’Amahanga Wa Turikiya

Mu gitabo cy’abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Mevlüt Çavuşoğlu ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Turikiya yanditse ko igihugu cye kifatanyije n’u Rwanda mu bihe rwanyuzemo.

Avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bibabaje  byahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Avuga ko igihugu cye kishimira ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba u Rwanda rwarimitse ibitekerezo by’ubumuntu.

Ubutumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura urwibutso rwa Gisozi

Mevlüt Çavuşoğlu ari mu Rwanda mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati ya Ankara na Kigali.

- Advertisement -

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, yakomereje muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga aho yakiriwe na mugenzi we Dr. Vincent Biruta.

Bombi basinye amasezerano yo kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, siyansi, ubucuruzi n’ibindi.

U Rwanda Na Turikiya Byongereye Imbaraga Mu Butwererane

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version