Gasabo: Bakuye Uruhinja Mu Musarane Rugihumeka

Cropped shot of a man touching his baby's feet

Umwana w’uruhinja w’umunyamugisha abantu bamukuye mu bwiherero aho yari yatawe n’umuntu utaramenyekana. Amakuru avuga ko ruriya ruhinja rwari rumaze Icyumweru kimwe ruvutse.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo nibo barutabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine avuga ko  umwe mu bantu bari bagiye kwiherera ari we warwumvise rurira aratabaza.

Murebwayire ati: “ Umuturage wari ugiye gukoresha ubwiherero yumvise umwana ararira mu bwiherero, ahamagara Polisi nayo yifashisha ababishinzwe, ku bw’amahirwe avamo ari muzima.”

- Advertisement -

Umwana yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza bya KigalI, CHUK, ngo yitabweho mu gihe hagishakishwa uwaba yataye ruriya ruhinja mu bwiherero.

Abapolisi basanze uriya mwana akiri muzima.

Uyu muyobozi yasabye abaturage by’umwihariko ababyara bibatunguye kwirinda kwihekura.

Byabereye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version